Wadusanga

Abanyapolitiki

Yafashe ubutegetsi ku myaka 34 gusa, Capt. Ibrahim Traoré ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Capt Traoré yavutse mu 1988, yavukiye mu gihigu cya Burkina Faso.

Amashuri ye yayatangiriye i Bondokuy, umujyi wo mu burengerazuba bw’igihugu, mu ntara ya Mouhoun.

Nyuma yerekeje mu mujyi wa kabiri w’igihugu, Bobo-Dioulasso, kwiga amashuri yisumbuye.

Mu mashuri yisumbuye Traoré yari azwi nk’umusore ucecetse ariko w’umuhanga cyane.

Kwamamaza

Ishyirahamwe ry’abanyeshuri b’abasilamu rya Burkina Faso ‘AEEMB’ naryo ryavuzeko Traoré yari umusore muto utuje cyane.

Muri 2006, yagiye kwiga muri Université Joseph Kizerbo mu murwa mukuru Ouagadougou aho yarangije afite amanota y’ikirenga.

Muri 2009, yinjiye mu gisirikare, hashize imyaka ibiri yahise azamurwa bwa mbere mu ntera.

Yakoze amahugurwa menshi harimo nayo kurashisha intwaro za muzinga muri Maroc.

Kwamamaza

Nyuma yaho yoherejwe mu ngabo zirashisha intwaro ziremereye mu karere ka Kaya hagati mu gihugu cye.

Muri  2014 yahawe ipeti rya lieutenant,  anoherezwa mu ngabo za ONU zari mu butumwa muri Mali zizwi ku izina rya ‘MINUSMA’.

Yavuzwe mu ngabo zagaragaje ubutwari mu gihe cy’ibitero byari bikomeye by’inyeshyamba mu karere ka Timbuktu muri 2018.

Muri  2019, Traoré yarwanye mu gitero cyiswe ‘Otapuanu’ cyamaze amezi arindwi mu burasirazuba bwa Burkina Faso.

Kwamamaza

Yarwanye kandi mu bitero byinshi byo mu majyaruguru y’iki gihugu.

Muri 2020 nibwo yahawe ipeti rya kapiteni, Traoré yaje kugirwa umukuru w’umutwe w’ingabo zirashisha intwaro ziremereye.

Izi ngabo zikaba zikorera mu gace ka Kaya kari hagati hashyira mu majyaruguru ya Burkina Faso.

Muri 2022 Ibrahim Traoré yafashe ubutegetsi, akoze coup d’etat ahiritse Lt Col Paul-Henri Damiba.

Kwamamaza

Icyatangaje abantu n’uburyo yari mubafashije Damiba guhirika ubutegetsi bwa Perezida Roch Marc Christian Kaboré wari waratowe mu nzira ya demokarasi.

Uku guhirika ubutegetsi kwatewe no kutumvikana mu gatsiko ka gisirikare kazwi nka Mouvement Patriotique pour la Sauvegarde et la Restauration ‘MPSR’.

Abasomye iy’inkuru: #8,579
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe