Abacuruzi
Niwe muyobozi Mukuru na Perezida wa MTN ku Isi, Ralph Mupita ni muntu ki?

Ralph Mupita yavutse mu 1974, avukira muri Zimbabwe.
Akiri umwana yumvaga azaba muri babandi bogoga isanzure, gusa ageze mu myaka nka 11, hari umuntu wamubwiyeko nta munyafurika wajya ku kwezi.
Ralph afite impamyabumenyi yakuye muri Kaminuza ya Cape Town mubijyanye na Engineering.
Afite kandi n’impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’ubukungu n’imigenzurire y’imari yakuye muri Havard University.
Amaze gusoza amaso muri kaminuza ya Cap Town, yakoze muri Haw & Inglis hagati y’i 1996-1999.
Ku myaka 28 yafiye gukora mu bijyanye n’Ubwishingi kuva muri 2000 kugeza muri 2012.
Yabaye umukuru w’ikigo cyitwa “Old Mutual Emerging Markets ” mu gihe kingana n’imyaka itanu.
Ni ikigo gitanga serivisi z’imari ku bantu ku giti cyabo ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bo mu bihugu 19 byo muri Africa, America na Asia.
Yagiye ahabwa imyanya ikomeye irimo Strategy Director na Managing Director.
Muri 2017, yavuye mu bijyanye no gucunga imari yigira mu byitumanaho.
Tariki ya 19 Kanama 2020 sosiyete y’itumanaho ya MTN yatangaje ko yashyizeho Umuyobozi Mukuru mushya (CEO).
Yatangiye inshingano ze tariki ya 1 Nzeri 2020.
Ralph Mupita yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe imari muri MTN (CFO).
Ralph Mupita yashakanye na Makole Mupita, akaba ari umucungamutungo ufite kompanyi ye yitwa (Mahlako A Phahla Investments yashinze muri 2009.
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 3
Ni umuramyi w’icyamamare, Umuvugizi wungirije wa ‘RDF’ Simon Kabera ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Yatewe inda ageze mu wa gatandatu yanga kuyikuramo, Umuhanzikazi Winnie Nwagi ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Yarokoye ubuzima bwa Perezida Kagame n’umuryango we, Umwamikazi Rosalie Gicanda yari muntu ki?