Wadusanga

Abanyamakuru

Ni umu MC aka n’umunyamakuru ukundwa cyane, MC Tino ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Kasirye Martin, yamenyekanye ku izina rya MC Tino yaje guhindura akiyita Tino Berbatov mu myidagaduro n’itangazamakuru mu Rwanda.

Yavutse tariki ya tariki ya 28 Ugushyingo 1984, yavukiye Jinja muri Uganda kuri Baramaze John na Véronique Tebasura.

Ni umunyamakuru, umuyobozi w’ibitaramo, umuvanzi w’imiziki ndetse n’umuhanzi.

Afite impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanyanye na ‘Business Administration’ mu gashami ko kumenyekanisha ibintu (Marketing) yabonye muri  2010, ayikuye muri Kaminuza nkuru y’Urwanda.

Kwamamaza

Afite kandi Diplome yavanye mu Buhinde, muri Indian Institute mu ishami ry’itumanaho rikomatanyije ‘Mass Communication’.

MC Tino  ubwo yari mu biruhuko arangije amashuri yisumbuye muri 2006, nibwo yagiye kuri Flash FM kwaka akazi birangira ahawe akazi k’izamu yakoze mu gihe cy’amezi atatu.

Yanditse urwandiko rusaba akazi kuri radio, icyo gihe ntibamufata, nyuma akomeza kwinginga bamuha akazi ko kujya arara izamu.

MC Tino  mu gihe cyo kurara izamu nibwo yatangiye kujya yiyigisha uko bakoresha ibyuma byo muri studio, aza kubimenya.

Kwamamaza

Yanyuzagamo akajya kwimenyereza gucuranga mu kabari mu kuvanga imiziki, ibi byaje gutuma atangira gucuranga no kuri radiyo.

Yavuye kuri Flash FM yaramazeho igihe yerekeza kuri K FM yari radiyo nshya ifunguye imiryango mu Mujyi wa Kigali muri 2012.

Yahakoze kugeza muri 2016 ubwo yari imaze gufunga.

MC Tino muri 2017 yerekeje kuri Royal FM mu 2017.

Kwamamaza

Royal FM yayikozeho hafi imyaka itanu, aza kuyivaho yerekeza kuri Country FM ikorera mu Karere ka Rusizi.

Kubera ibibazo by’amafaranga yaje gufata icyemezo cyo kuhava nyuma y’amezi make cyane.

Yaje kwerekeza kuri YouTube mu gihe, ahakorera amezi make, nyuma muri 2021 yerekeza kuri KT Radio.

Muri 2025, Royal FM yongeye kwegera uyu munyamakuru, impande zombi zemeranya kongera gukorana.

Kwamamaza

MC Tino umuzingo w’indirimbo yarekuye bwambere(Album) yayise ‘Umurima’ hari muri 2018.

Yabarijwe kandi mu itsinda rya TBB, yarahuriyemo na Bob ndetse na Benja, baje gutandukana nyuma ya  Primus Guma Guma Superstar inshuro yayo ya 6.

Mu biganiro bye nko kuri KT Radio yakiriyemo abahanzi bakomeye mpuzamahanga nka Ruger, Jaysix Abdalah, Ladipoe, Stonebwoy n’abandi.

Ni umushyusharugamba wayoboye ibitaramo bikimeye nka Primus Guma Guma Super Star, ibyagiye bitegurwa na  MTN Rwanda, ibyabahanzi ku giti cyabo, umwuga yatangiye muri 2007.

Kwamamaza

 

Abasomye iy’inkuru: #6,856
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe