Abahanzi
Ni umwana uririmba bidasanzwe, yitirirwa ‘Mariya mubyeyi mutagatifu’, Alexis ni muntu ki?

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Nshimiyimana Alexis, yavutse muri 2018 avukira mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Burera.
Niho yakuriye anahatangirira amashuri abanza, yewe amashusho yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga muri 2025 ageze mu mwaka wa gatatu w’abanza.
Ni umuririmbyi mu ijwi rya ‘Tenor’ na ‘Alto’ , muri korali y’abana yitwa ‘Pueri Cantores’ yo muri Diyosezi ya Ruhengeri.
Aha ni muri paruwasi ya Kanaba, santarare ya Mutungu.
Yamenyekanye kubera imiririmbire ye muri korali abamo agira ati “Mariya mubyeyi mutagatifu wa Yezu n’uwacu mawe dusabire.”
Hari n’izindi agaragaramo yahimbawe hamwe n’iyi korali nk’izirimo ‘Allelua, Pasika’ n’izindi.
Uyu mwana usetsa cyane, aganira na MIE ubwo bari bageze ku ngingo yo gusiganwa yavuze uburyo yakubise umurozi igishirira we na mushiki we witwa Lyidia, maze umurozi kimufata ku kibuno.
Ubwo bari bageze ku mazina y’ibintu mu cyongereza yavuzeko ikijumba cyitwa Papa Sava imbavu zenda kuvamo.
Nk’umwana wese yavuze ko umuhanzi azi ari ‘Theo’ bakunda kwita Bosebabireba gusa nta ndirimbo ye azi.
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 3
Ni umuramyi w’icyamamare, Umuvugizi wungirije wa ‘RDF’ Simon Kabera ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Yatewe inda ageze mu wa gatandatu yanga kuyikuramo, Umuhanzikazi Winnie Nwagi ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Yarokoye ubuzima bwa Perezida Kagame n’umuryango we, Umwamikazi Rosalie Gicanda yari muntu ki?