Abakora Sinema
Ni umusobanuzi wa Filime akaba n’umushoramari usetsa cyane, Junior Giti ni muntu ki?

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Bugingo Bonny akaba azwi ku izina rya ‘Junior Giti’, nk’izina akoresha mu myidagaduro.
Junior Giti yavukiye muri Uganda, ninaho yatangiriye amashuri abanza, ayisumbuye ayakomereza mu Rwanda.
Ni umusobanuzi wa Filime, umwuga yakomoye kuri bakuru be barimo Mike na Nkusi Thomas (Yanga), yewe na murumuna wabo Sankara nibyo akora.
Muri 2010, nibwo yasobanuye filime yambere ariyo ‘Final Destination 3’, gusa igitangaje muriyi filime nuko yasoje avuga ngo “Mwakoze kuza mwarikumwe na Yanga”.
Junior Giti wize ibijyanye n’ubwubatsi ntabwo yumvaga azaba umusobanuzi wa filime nkuko yabyivugiye ahubwo yiyunvagamo ko azibera umwubatsi.
Muri 2015, nibwo yinjiye mu gusobanura by’umwuga.
Yavuze ko gukora akazi ko gusobanura filime bisaba kuba uzi gutera urwenya no kuba uzi indimi filime zikunda gukinwamo, ndetse uzi nicyo abanyarwanda bakeneye.
Junior Giti niwe wafunguye inzu yacuruzaga filime zisobanuye yabarizwagamo abasobanuzi batandukanye yitwa ‘African Movie Market’.
Junior Giti usibye gusobanura filime ninawe washinze inzu ireberera inyungu zabahanzi yitwa ‘Giti Business Group’ ibarizwamo umuhanzi Chriss Eazy.
Muri 2023 mu kwezi kw’Ukuboza Junior Giti na Chriss Easy bagiye gukorera igitaramo mu Burundi birangira batawe muri yombi.
Bagiye gufungwa bitewe nuko uwari wabacumbikiye atari yababaruje mu nzego z’umutekano ariko nyuma bararekurwa bajya gukora igitaramo.
Junior Giti n’umuhanzi areberera inyungu ariwe Chriss Easy bamaze kuzenguruka imigabane itandukanye bakorerayo ibitaramo.
Junior Giti kimwe mu bintu byamubabaje harimo urupfu rw’umuvandimwe we ‘Yanga’ witabye Imana muri 2022, kuko yamufataga nka Papa we bitewe nuko yamwitagaho mu buzima bwa buri munsi.
Yigeze kuvugwa kandi mu rukundo na Pastor Mutesi wari uherutse gupfusha umugabo, gusa bose barabihakanye, yewe inkuru zavugagako bafatiwe muri hoteli bagasabwa gutanga miliyoni ngo inkuru yabo itajya hanze ariko byose bavuzeko byari ibinyoma.
Junior Giti arubatse afite umugore witwa Muhoza Angel bafitanye abana babiri.
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 3
Ni umuramyi w’icyamamare, Umuvugizi wungirije wa ‘RDF’ Simon Kabera ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Yatewe inda ageze mu wa gatandatu yanga kuyikuramo, Umuhanzikazi Winnie Nwagi ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Yarokoye ubuzima bwa Perezida Kagame n’umuryango we, Umwamikazi Rosalie Gicanda yari muntu ki?