Abahanzi
Hafi ya bose mu bahanzi bakomeye mu Rwanda yabandikiye indirimbo, Umuhanzi Kamichi ni muntu ki?

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Bagabo Adolphe, yavutse tariki ya 29 Kamena 1985.
Yavukiye mu karere ka Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali.
Avuka kuri Ntihinyuzwa Danny na Murekatete Emeritha, Kamichi Se yashatse Abagore bane, akaba we umwana bavukanaga kuri nyina yari umwe, yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kamichi amashuri yisumbuye yayize muri Ste André i Nyamirambo.
Asoje ayisumbuye yerekeje muri Afurika y’Epfo kwiga ibijyanye n’ubugeni no guhanga imiziki.
Ibyo kuririmba yabitangiye akiri muto ku myaka 11, kuko yaririmbaga muri korali ku rusengero rw’abadivantisiti i Remera.
Yaririmbanaga n’abantu bakuru bagatangarira ijwi rye n’uburyo yari umwana utagira ubwoba , mu majwi ya soprano na alto.
Yaje kwisanga mu itsinda rya ‘Hot Side’ ryari ririmo abahanzi benshi nka Platini, Rafiki, MC Fab, Asinah n’abandi.
Indirimbo yambere y’umvikanyemo n’iyitwa ‘Twadushaza’ n’undi yari muri ririya tsinda, yewe muri 2005 bakoze n’igitaramo gikomeye bise ‘Intambwe’.
Mu mpera za 2006 Kamichi yavuye muri ‘Hot Side’, akomeza umuziki ku giti cye.
Muri 2008 yahise arekura iyitwa ‘Komeza ubimbwire’, by’umwuga yinjiye muri 2010, yarafite imbaraga nyinshi .
Indirimbo zirimo ‘Aho ruzingiye, Ifirimbi ya nyuma, Byacitse’, n’indirimbo zari zikunzwe cyane.
Yafatiyeho akora ‘Maritha, Mwenyura, Zubeda , Barandahiye, Warambeshye, Kano kana, My Karabo’, n’izindi.
Muri 2010 yatwaye igihembo muri Salax Awards mu kiciro cya Best Afrobeats na Song of The Year abikesha indirimbo ‘Zubeda’.
Yandikiye abahanzi benshi indirimbo nk’Umugisha ya King James, Inkoramutima ya Meddy, Umwanzuro ya Urban boyz, Byarakomeye ya Knowless n’izindi.
Yanamenyekanye mu itangazamakuru mu myidagaduro ubwo yakoreraga radiyo yitwa Voice of Africa.
Mu nkuru z’urukundo muri 2009 hasakaye inkuru zavugagako yari mu rukundo n’umukobwa w’umunyamerikakazi witwaga Dubois, Kamichi ntiyabihakanye.
Muri 20112, ubwo Kamichi yitabiraga irushanwa rya PGGSS, uyu mukobwa yaje gusubira iwabo agiye gukomeza amasomo ye, Kamichi yanze kujyana nawe kuko yumvaga ashobora kwegukana ririya rushanwa.
Muri 2014, Kamichi yagiye muri America ndetse byavuzweko yarasanzeyo uriya mukobwa bakundanaga, gusa yarabihakanye.
We yatangaje ko yaragiye gutembera no gusura inshuti ze zirimo Meddy,The Ben na Lick Lick.
Kamichi yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore Ireen Maburuki tariki ya 8 Kamena 2018.
Nyuma bakoze indi mihango yabereye mu Mujyi wa Knoxville, muri leta ya Tennesse muri Nyakanga 2019.
Bafitanye abana batatu aribo Kaliza Atete Bagabo, Walter Gisigo Bagabo na Karla Karabo Bagabo.
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 3
Ni umuramyi w’icyamamare, Umuvugizi wungirije wa ‘RDF’ Simon Kabera ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Yatewe inda ageze mu wa gatandatu yanga kuyikuramo, Umuhanzikazi Winnie Nwagi ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Yarokoye ubuzima bwa Perezida Kagame n’umuryango we, Umwamikazi Rosalie Gicanda yari muntu ki?