Abakora Sinema
Ni umugabo mugufi pee, niwe wakinnye muri filime ya Baby Police, Osita Iheme ni muntu ki?

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Osita Iheme, yavutse tariki ya 20 Gashyantare mu 1982.
Avuka Se witwa Herbert Iheme na Mama we Augustine Iheme.
Osita akaba ari umuhererezi mu muryango w’abana batanu.
Amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye yose yayigiye mu rusisiro rwa Mbaitoli aho yavukiye ndetse akanahakurira.
Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye Osita Iheme yakomereje amashuri ye muri Kaminuza ya Lagos aho yasoreje muri 2002.
Yahakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza “ Bachelors Degree” mu ishami rya Computer Science.
Asoje kaminuza yiyumvagamo kuzaba umunyamategeko ariko birangira abiretse burundu.
Muri 2002, Osita Iheme yinjiye mu mwuga wo gukina filime , bakaba baramukinishaga ari umwana bitewe ahanini n’imiterere y’umubiri we aho afite indeshyo ya 1.33cm.
Uwitwa Mayo Uzo Philips yaje guhamagara Osita Iheme amubwirako amushaka nk’umukinnyi w’imena muri filime yarimo ategura ya Aki na Ukwa.
Iyi filime Osita yayihuriyemo na Chinedu Ikedieze aba bombi baje kwisanga babaye nk’abavandimwe biturutse mu gukina filime.
Yari filime ikinnye mu rurirmi rw’icyongereza ikaba yari ifite igihe kingana n’isaaha n’iminota 28.
Osita yayikinnyemo ari umwana udashobotse ndetse uba atesha umutwe umubyeyi we.
Yafashije Osita kugira igikundiro ndetse cyera kabaye bimuhesha gukina mu zindi filime ari umukinnyi ngenderwaho.
Zimwe muri izo filime zirimo : Baby Police , Back from America , Green Snake , Show Bobo, Love for the Kids , n’izindi nyinshi.
Yatwaye ibihembo nko mu mwaka w’i 2007 yegukanye igihembo cy’umukinnyi wa filime w’ibihe byose muri afurika, muri African Movie Academy Awards.
Mu mwaka w’i 2011 Osita Iheme yahawe igihembo cy’umuntu wakoreye igihugu ibikorwa by’indashyikirwa.
Ikii gihembo akaba yaragihawe na Goodluck Jonathan wari Perezida wa Nigeria Icyo gihe.
Kubera gukinana na Chinedu Ikedieze inshuro nyinshi biri mu byatumye abantu benshi bibwirako ari abavandimwe, gusa ukuri ni uko batavukana.
Osita Iheme ni umubyeyi w’umwana umwe w’umuhungu yabyaranye na Noma Iheme.
Osita ni rwiyemezamirimo kuko afite amazu akodesha yo guturamo mu mujyi wa Lagos.
Umutungo ubarirwa agaciro ka miliyoni 5$ za madorali y’Amerika.
Mu mwaka w’i 2019 arikumwe na Chinedu Ikedieze inshuti ye, basuye U Rwanda ndetse batangaza ko ari ahantu bishimiye cyane.
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 3
Ni umuramyi w’icyamamare, Umuvugizi wungirije wa ‘RDF’ Simon Kabera ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Yatewe inda ageze mu wa gatandatu yanga kuyikuramo, Umuhanzikazi Winnie Nwagi ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Yarokoye ubuzima bwa Perezida Kagame n’umuryango we, Umwamikazi Rosalie Gicanda yari muntu ki?