Abanyapolitiki
Ni umukarateka akaba n’umuyobozi muri Loni, Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze ni muntu ki?

Jean Chrysostome Ngabitsinze yavutse tariki ya 23 Nzeri 1977.
Yavukiye mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Nyamagabe.
Dr Ngabitsinze afite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu bukungu bushingiye ku buhinzi, yakuye muri Kaminuza ya Milan mu Butaliyani.
Yabaye kandi umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda atanga amasomo y’ubuhinzi imyaka isaga 10.
Kuva muri 2015 yagizwe umunyamabanga mukuru w’ishyaka PSD.
Muri 2016, yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi w’Ikigo gishinzwe kuzamura ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB.
Yabaye mu Nteko Ishinga Amategeko ari Umudepite, Dr Ngabitsinze yari Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana imicungire y’umutungo wa Leta, PAC.
Muri 2020 Ngabitsinze yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Tariki ya 30 Nyakanga 2022, Dr. Ngabitsinze yahawe kuyobora MINICOM kuva tariki 30 Nyakanga 2022.
Muri 2024, uyu mwanya yaruvuyeho asimbuwe na Prudence Sebahizi wari Umuyobozi ushinzwe Imikorere n’Ubugenzuzi mu Bunyamabanga bw’Isoko Rusange ry’Afurika.
Muri Mata 2025, Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Loni n’Umuyobozi Mukuru wa African Risk Capacity Group.
Ngabitsinze yatangiye gukina kera umukino wa karate ndetse muri mu 2023 yabonye Dan ya Kabiri muri Shotokan.
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 3
Ni umuramyi w’icyamamare, Umuvugizi wungirije wa ‘RDF’ Simon Kabera ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Yatewe inda ageze mu wa gatandatu yanga kuyikuramo, Umuhanzikazi Winnie Nwagi ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Yarokoye ubuzima bwa Perezida Kagame n’umuryango we, Umwamikazi Rosalie Gicanda yari muntu ki?