Wadusanga

Ibindi byamamare

Yubatse gereza asaba leta ko iyimufungiramo, ibandi ryitwaga Pablo Escobar yari muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Pablo Emilio Escobar Gavaria benshi bamenye nka Pablo Escobar yavukiye mu gihugu cya Colombia mu 1949.

Yavutse ari uwa 3 mu muryango w’abana 7, Se akaba yari umuhinzi mu gihe nyina yari umwarimu.

Amaze kuvuka umuryango we waje kwimukira mu mujyi wa Medellin bitewe n’urugomo rw’insoresore zo muri Rionegro.

Yize kaminuza ariko aza kuyivamo atarangije yishora mu byaha bitandukanye byavagamo amafaranga.

Kwamamaza

Yaje kujya ashimuta abantu akabarekura ahawe amafaranga menshi.

Myuma yaje kwinjira mu bucuruzi bwa kokayine yajyanaga muri amerika mu myaka y’i 1970.

Mu 1976, Escobar  yashinze agatsiko k’abagizi banabi n’abacuruzi b’ibiyobyabwenge akita MEDELLIN CARTEL.

Muri uwo mwaka kandi Escobar yashyingiranwe n’umukobwa w’imyaka 15 witwaga MARIA VICTORIA HENAO.

Kwamamaza

Aba baje kubyarana abana babiri, umuhungu witwa Juan Pablo ndetse n’umukobwa witwa Manuela Pablo.

Aba nibo bagemuraga cocaine, bakanakora amayira yacagamo ibyo biyobyabwenge yerekeza muri Amerika.

Mu 1980, Escobar  yagemuraga cocaine iri hagati ya toni 80 na 90 muri Amerika ayivanye muri Colombia.

Escobar yahise aba  umwe mu batunze agatubutse ku isi.

Kwamamaza

Yahise atangira kwishora mu bwicanyi bwabashakaga kwitambika ubucuruzi bwe.

Yishe aba Polisi, Abanyapolitiki, abacamanza n’abandi benshi cyane harimo n’umu Minisitiri umwe.

Mu 1980, cocaine yacururizwaga muri Amerika ingana na 80% yabaga ariye.

Mu 1982, Escobar yatorwe guhagararira ishyaka riharanira kwibohora ‘Liberal Alternative Movement’.

Kwamamaza

Yinjiyemo afite imishinga yo kubaka amazu n’ibibuga by’imyidagaduro mu gace yiyamamaje aturutsemo.

Ibi byamwongereye igikundiro ku baturage bo mu gace avukamo.

Igitangaje nuko icyo gihe Pablo Escobal yashakishwaga na Leta ya Colombia ndetse n’Amerika.

Mu mwaka w’1989 Pablo Escobar yashyizwe na Forbes ku mwanya wa 7 mu bantu bakize ku isi.

Kwamamaza

Mu mibare nibura 4/5 bya kokayine yose yo ku isi yari mu maboko ye.

Ibi byatumaga yinjiza miliyoni 60 z’amadolari buri munsi.

Uwabaga wese ashaka kwinjiza kokayine muri Amerika yamuhaga hagati ya 20 na 35% by’inyungu ku bicuruzwa bye akabimwinjiriza.

Pablo Escobar yabikaga amafaranga mu mirima, mu mazu ashaje n”ahandi agera kuri $500M buri mwaka.

Kwamamaza

Mu 1991 yavuye mu Nteko Nshingamategeko arangije abwira Leta ya Colombia ko imuha amafaranga menshi maze akayishyikiriza ikamufunga.

Yabwiye kandi leya ko igomba kubwira Amerika ko yamufashe.

Ibi byarakunze Escobar arafatwa arafungwa akatirwa imyaka itanu.

Iyiswe gereza yari afungiwemo yari yarubatswe na nyir’ubwite Escobar.

Kwamamaza

Iyi nzu yari agatangaza kuko yabagamo buri kimwe cyose cyari kigezweho.

Harimo ubwogero bugezweho, inzu z’utubyiniro, inzoga zihenze.

Buri wa Gatanu hinjiraga abakobwa baje gushimisha Pablo Escobar nabo bari bafunganywe.

Iyi nzu yari izwi ku kazina ka LA CATEDRAL.

Kwamamaza

Ikindi nuko abayobozi bo muri Colombia batari bemerewe kwegera gereza ye nibura muri kilometero 4.

MU 1992, Escobar yaje gucika iyi gereza mu buryo bw’amayobera anyuze mu buvumo yari yaracukuye munsi y’iyi gereza.

Amaze gucika yagiye keihisha  mu misozi ya kure.

Bivugwako mu gihe yari yarahunze, yaje gutwika amadolari miliyoni 2 acanamo umuriro kugirango umukobwa we wari ukonje abone agashyuhe.

Kwamamaza

Pablo yahungaga inzego z’umutekano zashakaga kumwimurira muri gereza irinzwe cyane kuko aho yabaga babonaga ari nk’iwe.

Inzego z’Umutekano zaje gushyira iherezo kuri ka gatsiko ke kari kazwi nka MEDELLIN CARTEL.

Yarashwe isasu mu gutwi na Polisi ya Colombia mu 1993 nyuma y’umunsi umwe yizihije isabukuru y’imyaka 44.

Mu gihe cye ngo Medellín Cartel yamaze imyaka irenga 20 ikomeye kurusha leta ya Colombia.

Kwamamaza

Umuhango wo kumushyingura witabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 25.

Abasomye iy’inkuru: #8,659
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe