Abahanzi
Yatewe inda ageze mu wa gatandatu yanga kuyikuramo, Umuhanzikazi Winnie Nwagi ni muntu ki?

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Winnie Nwagi, yavutse mu 1989.
Yavukiye I Kampala muri Uganda, akurira mu rusisiro rwa Namasuba.
Winnie avuka mu muryango w’abana babiri, avukana na musaza we mukuru witwa Bob.
Winnie yabyirutse arerwa na papa we wenyine kuko nyina yitabye imana ubwo Winnie yigaga muwa kane w’amashuli abanza.
Ageze mu mwaka wa gatandatu wayisumbuye yatangiye kujya ataha igicuku bikamuteranya na se ndetse bidatinze aza gutwita.
Icyo gihe Se yahise amwirukana mu rugo ndetse yanga no kongera kumwishyurira ishuli bituma Winnie Nwagi areka ishuri.
Amashuri yisumbuye ntabwo yayarangije, yahise ajya kwibana atangira ubuzima bwe.
Winnie yakuze yumva azaba umunyamakuru usoma amakuru ndetse yanakundaga umuziki.
Akenshi yabaga aririmba indirimbo z’abahanzi barimk Mariah Carrey, Whitney Houston ndetse nabandi.
Nyuma yuko se amwirukanye mu rugo yatangiye kugerageza amahirwe mu muziki muri 2012 gusa amahirwe ntiyamusekeraga.
Muri 2014 yitabiriye amarushanwa yo gushaka abanyempano mu kuririmba, hari mu irushanwa rya Coca cola.
Yasoje iryo rushanwa ari uwa kabiri, agira amahirwe ahabwa amasezerano yo kujya afashwa na Swangz Avenue.
Muri 2016 Abagande nibwo batangiye kumumrnya ubwo yasohoraga indirimbo yise ‘Musawo’.
Iyi ni indirimbo yakunzwe isa nimutangije urugendo rw’umuziki.
Yaje gukora izindi ndirimbo zakunzwe zirimo : katono katono, embeera, kyowulila, Jangu, Matala, Batuleke, nizindi.
Winnie Nwagi yaje kubyara muri 2011, umwana w’umukobwa.
Papa wuyu mwana bamenyanye ubwo Winnie yigaga muwaka wa gatandatu wayisumbuye.
Winnie uriya mugabo amaze ku mutera inda yamusabye ko bayikuramo ariko Winnie arabyanga.
Amaze kwanga gukuramo iyo nda byarabateranyije ndetse umubano wabo uhita urangira.
Winnie Nwagi yareze Uyu mwana mpaka akuze ndetse Imana ikaba yarabahinduriye ubuzima.
Winnie ari mu bahanzi bakomeye muri Uganda ndetse umuziki we uri ku rwego mpuzamahanga.
Ni umwe mu bagandekazi bafite ijwi ryiza kandi bafite impano idasanzwe.
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 3
Ni umuramyi w’icyamamare, Umuvugizi wungirije wa ‘RDF’ Simon Kabera ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Yarokoye ubuzima bwa Perezida Kagame n’umuryango we, Umwamikazi Rosalie Gicanda yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 3
Ni umukarateka akaba n’umuyobozi muri Loni, Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze ni muntu ki?