Abanyapolitiki
Yarokoye ubuzima bwa Perezida Kagame n’umuryango we, Umwamikazi Rosalie Gicanda yari muntu ki?

Umwamikazi Rosalie Gicanda yavukiye i Rwamagana mu 1928.
Yakuze ari umukobwa muremure kandi mwiza, akaba yarangwaga n’ikinyabupfura n’isoni nyinshi.
Ibi byose byagaragaye cyane mu muhango wo gutoranya umwamikazi, hari ku ngoma ya Mutara III Rudahigwa.
Muri uyu muhango wo gutoranya umwamikazi, abakobwa bose bari batoranyijwe bagombaga guca imbere y’umwami Rudahigwa bambaye uko bavutse.
Icyo gihe bigeze kuri Gicanda yaraturitse ararira bitewe n’uko atashoboraga kubyihanganira.
Ibi bikaba ari byo byatumye umwami Rudahigwa amuhitamo bitewe n’imico ye myiza.
Mu 1942 yashakanye n’Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, watanze tariki 25 Nyakanga 1959 mu buryo bw’amayobera, agatangira i Bujumbura.
Gicanda Rosalie ni we wabaye umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda.
Gicanda kandi yabaye umugore wa kabiri wa Rudahigwa nyuma y’uko uwa mbere Nyiramakomali yari yirukanywe.
Icyo gihe bamuzizaga ko atabyaraga, gusa Nyiramakomali yaje gushyingirwa Nyirimbirima mwene Nshozamihigo babyara abana benshi.
Aha rero niho haturutse inkuru zatangiye kuvugwako Rudahigwa ari we waba utarabyaraga.
Mu 1961,Gicanda mbere gato y’uko u Rwanda rubona ubwigenge, yatabaye umuryango wa Perezida Kagame wari ukiri muto kuko yari afite imyaka ine.
Nkuko bigaragara mu nkuru y’ikinyamakuru ‘Jeune Afrique’ bise ‘Secret de Jeunesse’
Kagame avugako, icyo gihe Abahutu bari batuye ku musozi wa Tambwe bashyigikiwe n’ubuyobozi, bigabije aho umuryango we wari utuye batwika inzu zaho.
Iyi nkuru ikomeza ivugako ubwo umubyeyi wa Perezida Paul Kagame ariwe Asteria Rutagambwa yaratangiye kumutegura ngo bahunge, ko aribwo yabagobotse.
Hahise haza imodoka, umushoferi wayo azana n’ibaruwa ivuga ko atumwe n’Umwamikazi Gicanda wari umusabye kubahungisha muri ibyo bihe by’amakuba.
Nyuma yaho mu 1961 uwari Perezida w’u Rwanda icyo gihe; Gregoire Kayibanda, yirukanye mu Rukari Umwamikazi Rosalie Gicanda.
Ibi byose akaba yarabikoze kugirango azimanganye burundu Ingoma ya Cyami n’ibimenyetso byayo.
Gicanda yagiye gutura mu Mujyi wa Butare ‘ubu ni mu Karere ka Huye’.
Umwamikazi Rosalie Gicanda yagiraga mutima mwiza ndetse no gukunda abantu.
Aha rero niho abahoze ari abasirikare ba Habyarimana hamwe n’Interahamwe bamusanze baramwica.
Rosalie Gicanda yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi tariki ya 20 Mata 1994, afite imyaka 66 y’amavuko.
Yararashwe ku itegeko rya Kapiteni Ildephonse Nizeyimana wari mu kigo cya ESO ‘École des Sous-Officiers’.
Mu baje mu rugo rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda, harimo Lieutenant Bizimana bitaga ’Rwatsi’, Lieutenant Gakwerere, Corporal Aloys Mazimpaka, hamwe na Dr. Kageruka.
Gicanda bamwicanye n’abandi bagore batandatu bari inshuti ze hamwe n’abandi bo mu muryango.
Aba bose babajyanye imbere y’ingoro y’umurage w’amateka y’u Rwanda i Butare barabarasa.
Umwana w’umukobwa waje kurokoka niwe wasigaye abara inkuru y’urwo uyu mwamikazi n’abo bari kumwe bapfuye.
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 3
Ni umuramyi w’icyamamare, Umuvugizi wungirije wa ‘RDF’ Simon Kabera ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Yatewe inda ageze mu wa gatandatu yanga kuyikuramo, Umuhanzikazi Winnie Nwagi ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 3
Ni umukarateka akaba n’umuyobozi muri Loni, Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze ni muntu ki?