Wadusanga

Abahanzi

Umuhazi Juno Kizigenza ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Kwizera Bosco, azwi kwizina rya Juno Kizigenza mu muziki.

Yavutse tariki ya 23 Ugushyingo mu 2000, avukira mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Kicukiro ho mu kagarama.

Juno Kizigenza avuka mu muryango w’abana barindwi.

Amashuri yisumbuye yayize muri  Agahozo Shalom Youth Village, muri 2019  aba arinaho ayasoreza mu ishami rya MEG.

Kwamamaza

Yakomereje muri Kaminuza ya Mount Kenya yaje guhinduka Mount Kigali mu ishami rya  Business Management.

Yakuze ari umwana ukunda gukina umupira w’amaguru ndetse y’umvaga azakinira ikipe yigihugu (Amavubi).

Muri 2015 yiga mu mwaka wa gatatu wayisumbuye, Papa we yaje kwitaba Imana, Juno akaba yarafite imyaka 15 y’amavuko.

Yaburaga igihe gito ngo akore ikizamini cya Leta, nubwo yaramaze gutakaza se yaragikoze aragitsinda.

Kwamamaza

Ageze muri Agahozo yaje kuvunika bituma adakomeza gukina ruhago, mu gihe yarategereje gukira byasabye ko ashaka ikindi aba ahugiyemo.

Hari studio abanyeshuri bakoreramo imiziki, bakiga gucuranga ibikoresho nka piano, guitar n’ibindi.

Yatangiye kwiga gucuranga guitar, buri wa gatanu yarirrimbaga mu kigo indirimbo z’abandi bahanzi abanyeshuri bagenzi be bakabikunda.

Juno yaje gusubiramo indirimbo ya Koffi Olomide ibyo bita (Cover) bagenzi barayikunda, yewe ageze no muri karitsiye yumva abantu barayimenye.

Kwamamaza

Mu mpera za 2018, nibwo yegerewe na Nando wakiraga ku kigo yigagaho ariko ari no mubarebereraga inyungu za Bruce Melody, amubaza icyo ateganya gukora kuko yamubonagamo impano.

Juno Kizigenza yamubwiyeko yumva azaba umuraperi kubera ko yakundaga itsinda rya Tuff Gang.

Nando Bernard waje no kureberera inyungu ze, yamugiriye inama yo kuzaba umuririmbyi, undi arabyemera.

Asoje ayisumbuye muri 2019, Nando yamuhuje na Bruce Melody wari waratangiye gufasha abahanzi binyuze muri Label yise Igitangaza yaririmo Kenny Sol.

Kwamamaza

Yahise amufasha akora indirimbo zirimo Nightmare, Mpa formula n”izindi.

Muri 2020 amazeserano yarafitanye n’Igitangaza yararangiye atangira kwikorana, ahita arekura izirimo Nazubaye, Please me, Shenge n’izindi.

Muri 2020 yatwaye igihembo mu bihembo bya The Choice Awards, yatwaye kandi igihembo mu bihembo bya Isango na muzika n’ibindi.

 

Kwamamaza
Abasomye iy’inkuru: #8,161
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe