Wadusanga

Abakora Sinema

Yamamaye muri Filime  Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?

Yanditswe,

Kuya

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Alvaro Morte Antonio Garcia.

Yavutse tariki ya 23  Gashyantare 1975, yavukiye mu gihugu cya esipanye mu gace kitwa Algrecias, ni mu mujyi wa Cadiz mu majyepfo y’Igihugu cya Esipanye.

Muri  aka gace Professor aturukamo ni  hafi y’Umugabane w’Afurika kakaba gahana imbibi n’Igihugu cya Maroc.

Kuva muri Algrecias ujya muri Maroc ni urugendo rw’ibirometero 583Km ugenda n’Imodoka, ni ibirometero 510Km.

Kwamamaza

Amashuri abanza yayize ku ishuri ribanza ry’ubugeni rya Cordoba riherereye mu majyepfo ya Esipanye.

Professor yakomeje amashuri yisumbuye aho yize ibijyanye n’itumanaho nyuma.

Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye Professor yagiye kwiga ibijyanye n’ubuvanganzo mu ishuri rya Escuela Superie de Arte Dramatico de Cordoba.

Aya masomo yayasoje mu mwaka w’i 1999, abona buruse imwemerera kujya kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Kaminuza ya Tampere mu gihugu cya Finland.

Kwamamaza

Muri 2011 Alvaro Morte (Professor) baramupimye  bamusangamo kanseri mu itako ry’ibumoso.

Nyuma y’igihe ari mu bitaro yaje kuvurwa arakira neza.

Ubwo yari amaze gukira kanseri mu mwaka wa 2012.

Nyuma yaho yaje gukina muri filime yise Bandolera.

Kwamamaza

Ntabwo ariyo filime ya mbere yakinnyemo kuko muri 2007 aribwo yagaragaye muri filime ku nshuro ya mbere yitwa Lola La Pelicula.

Muri iyi filime yakinnye yitwa Rafael Torres.

Nyuma yaho yakinnye mu zindi nka El Secreto de puerte Viejo mu mwaka wa 2014, ho yakinnye yitwa Lucas.

Uyu mugabo yabaye icyamamare ubwo yakinaga nk’umukinnyi w’Imena muri filime Lacasa de papel.

Kwamamaza

Mu mwaka wa 2017 nibwo Professor yahuye Alex Pina amubwirako ashaka kumukinisha muri filime yarimo ategura yitwa Money Heist cyangwa se Lacasa de Papel, undi arabyemera.

Nyuma yayo yaje kwegukana ibihembo bitandukanye nk’umukinnyi wahize abandi muri sinema mu gihugu cya esipanye.

Yatwaye igihembo muri 2019 cya Best actor mu bihembo bya Union Awards.

Muri  2020 atwara icya Best actor muri Platino Awards.

Kwamamaza

Muri 2020 kandi yatwaye igihembo cya Best actor muri Zapping Awards.

Muri 2021 atwara Best Actor muri Ondas Awards, n’ibindi byinshi.

Uyu mugabo yakinnye mu zindi filime nka Immaculate, Lost and Found , The wheel of time  n’izindi.

Professor ni umwarimu muri kaminuza ya Tampere mu gihugu cya Finland aho yigisha ubuvanganzo.

Kwamamaza

Azi kuvuga neza indimi ebyiri ; icyesipanyolo ndetse n’icyongereza.

Professor yashakanye na Bianca Clemente, babyaranye abana babiri b’impaga Julieta na Leon.

Abasomye iy’inkuru: #12,214
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe