Ibindi byamamare
Ziriya nkumi mubona zakira ibyamamare i Kigali niwe uziha akazi, Umukundwa Josué washinze Kigali Protocol ni muntu ki?

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Umukundwa Josué akaba azwi ku kazina ka ‘Jidenah’.
Yavukiye mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro ho mu mujyi wa Kigali.
Yakuze afite inzozi zo gukuzakina umupira w’amaguru.
Nyuma yaho yaje kwisanga yifitemo impano zirimo n’iyo gutangaza amakuru, ari naho umurimo yahanze yawukomoye.
Atitaye kubamucaga intege yinjiye mu itangazamakuru avamo umunyamakuru mwiza, benshi baramukunda.
Umukundwa Josué yibanze mu gice cy’imyidagaduro, atangira no kwitabira ibikorwa n’ibirori byayo.
Mu kubona ko abantu babyitabiriye bakirwa mu buryo budakwiye agambirira kuzana agashya.
Yaje gushinga itsinda rya Kigali Protocol rifasha abanyabirori kwakira ababagana, abifashijwemo n’inshuti ze.
Bwambere yahisemo gukorana n’inkumi icumi hari mu gitaramo cya Bigomba Guhinduka cy’itsinda ry’abanyarwenya cyari cyateguwe na Clapton Kibonge muri 2019.
Icyo gihe buri mukobwa yahembwaga ibihumbi 10 Frw.
Umukundwa nyuma yaho yatangiye kureberera inyungu z’abahanzi barimo Bushali, umuhanzi wa Hip-Hop ukomeye mu Rwanda.
Umukundwa uzwi nka Jidenah, yamaze gufungura andi mashami ya Kigali protocol muri Pologne na Canada.
Kigali protocol ni itsinda rizwi mu Rwanda cyane cyane mu myidagaduro, aho rifasha abafite ibirori bitandukanye mu kubiyobora mu buryo budasanzwe.
Umukundwa Josué yavuze ko Kigali protocol yamuciriye amayira menshi arimo no gukora mu biganza bya Perezida Paul Kagame.
Kigali protocol yatanze amahirwe n’imirimo kuri benshi biganjemo urubyiruko.
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Niwe wahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda, Karasira Juvénal ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yazize umukobwa, Umukinnyi wa filime Steven Kanumba yari muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 4
Yabyaye impanga z’abana batatu, umuhanzi Kizz Daniel ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Niwe munyarwanda ushobora kuvura Diabéte igakira burundu, Dr Nduwayo Léonard ni muntu ki?