Wadusanga

Abahanzi

Nanubu indirimbo ze ziracyacurangwa mu bukwe, Umuhanzi Minani Rwema yari muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Minani Rwema Celestin yavutse mu  1975.

Yavukiye mu gatumba, ho mu gihugu cy’u Burundi.

Niho yabyirukiye ahigira amashuli abanza ndetse n’ayisumbuye.

Yaje nyuma  kuyahagarika asanga abandi ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Kwamamaza

Mu  1990  Minani Rwema adasize inanga ye ndetse na Guitar yasanze abandi  ku rugamba.

Aho niho batangiye kujya bacuranga banaririmbira abantu kugirango bakusanye amafaranga yo gutera inkunga urugamba.

Sibyo gusa kuko  banafashaga ingabo kwiyongeramo akanyabugabo.

Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu Minani rwema yakomeje amashuli yisumbuye.

Kwamamaza

Yaje gusoreza amashuli yisumbuye muri Lycee notre dame de citeaux.

Yize ibijyanye n’ubucuruzi ndetse n’ibaruramari.

Yaje kandi kujya muri kaminuza  y’igenga ya Kigali (ULK) mu ishami ry’ibijyanye n’imiyoborere.

Taliki  30 werurwe 2008 nibwo inkuru mbi yaturutse mu gihugu cy’ubuhinde mu bitaro bya Amalita yavugagako umuhanzi Minani Rwema yitabye Imana.

Kwamamaza

Uyu muhanzi yitabye Imana ahagana saa kumi n’ebyiri z’igitondo (6:00am).

Akaba yarazize indwara y’umwijima yari yaragiye kwivuriza muri iki gihugu aho yari ahamaze amezi ane avurwa.

Yitabye Imana afite imyaka 33 y’amavuko.

Mu yimdi mirimo yakoze yigeze kuba umuyobozi wungirije w’akarere ka Kanombe ushinzwe urubyiruko , siporo ndetse n’imyidagaduro.

Kwamamaza

Ibi byabaye mbere yuko u Rwanda ruvugurura amazina y’intara , uturere n’Imirenge.

Minani Rwema yari umuhanzi w’umuhanga , yari umwe mu ntore z’imena.

Yarazi guhamiriza cyane no guca umugara.

Minani Rwema yari umukaraza w’umuhanga, injyana n’umurishyo we w’ingoma uzira gusobanya.

Kwamamaza

Uyu munyabigwi yabaye kandi Umuyobozi w’Itorero Indahemuka ndetse n’andi matorero agiye atandukanye.

Nk’umuhanzi yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe na benshi zirimo ; urabeho nyamibwa icyeye , Malayika Ange n’izindi.

Minani Rwema  yashyize hanze Album ebyiri  zirimo : ‘Sirilatele’ yasohoye ubwo yari akiriho.

Hasohotse kandi ndetse iyitwa ‘C’est la vie’ yasohotse mu mwaka wa 2010 hashize imyaka ibiri  yitabye Imana.

Kwamamaza

Minani Rwema yasize umugore we, Minani Umuliza Jackie bashakanye mu 2003 bakabyarana abana babiri ari bo Agahozo Aniela na Rwema Kevin.

Abasomye iy’inkuru: #8,809
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe