Wadusanga

Abanyapolitiki

Lieutenant Colonel Pheneas Munyarugarama wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Pheneas Munyarugarama yavutse ku wa 1 Mutarama 1948, yavukiye muri Komine ya Kidaho, Perefegitura ya Ruhengeri.

Yari afite ipeti rya Lieutenant Colonel mu ngabo z’u Rwanda (FAR).

Hagati y’intangiriro z’umwaka wa 1993 n’itariki ya 14 Gicurasi 1994.

Niwe  musirikare wari ufite ipeti ryo hejuru kurusha abandi mu karere ka Bugesera, Perefegitura ya Kigali-Ngari.

Kwamamaza

Yari kandi na komanda w’ikigo cya gisirikare cya Gako.

Munyarugarama yarezwe muri TPIR icyaha cya jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside.

Yarezwe kandi ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakorewe muri Perefegitura ya Kigali-Ngari mu Rwanda hagati ya Mata na Gicurasi 1994.

Aregwa ko ku itariki 10 Mata 1994, abari barasezerewe mu ngabo bagera ku icumi bajyanywe mu kigo cya Gako.

Kwamamaza

Munyarugarama niwe wabahaye intwaro zivuye mu bubiko bw’intwaro bwo mu kigo cya Gako, kugira ngo bagirire nabi Abatutsi kandi babice.

Hanavugwa kandi ko baje gukoresha izo ntwaro, bagendeye ku mugambi no ku mabwiriza bya Munyarugarama, aboheje, abashishikarije kandi abateye inkunga.

Ibi byose  yabikoze kugirango bagirire nabi cyangwa bice Abatutsi mu karere ka Bugesera.

Harimo no kujya ku mabariyeri nk’iyo kuri santere ya Gahembe ‘Segiteri ya Maranyundo, Komine ya Kanzenze’.

Kwamamaza

Hari kandi kujya kuri kiriziya ya Nyamata ku itariki ya 15 Mata 1994.

Yanagiye hafi yayo no mu bikorwa byo guhiga Abatutsi muri Segiteri ya Maranyundo hagati y’itariki ya 15 n’iya 20 Mata 1994.

Hagati y’itariki ya 10 Mata n’iya 15 Gicurasi 1994, abantu bagabaga ibitero barimo abasirikare benshi bo mu kigo cya Gako.

Harimo kandi abajandarume, Interahamwe n’abasivire b’Abahutu bitwaje imbunda, amagerenade n’imihoro, bagenderaga ku mugambi wa Munyarugarama.

Kwamamaza

Yatanze byinshi  birimo amabwiriza ye, kuboshya, kubashishikaza no kubatera inkunga.

Abo bagabye igitero simusiga ku Batutsi babarirwaga mu bihumbi bari bahungiye ahantu hatandukanye.

Harimo kandi ibiro bya Komine ya Kanzenze muri Segiteri ya Nyamata.

Hari  kiriziya gaturika ya Nyamata muri Segiteri ya Kanazi, Komine ya Kanzenze.

Kwamamaza

Kuri kiriziya gaturika ya Ntarama, Segiteri ya Ntarama, Komine ya Kanzenze, ku mashuri abanza ya Cyugaro no mu bishanga bya Ntarama.

Abatutsi babarirwa mu bihumbi barishwe.

Abasomye iy’inkuru: #11,649
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe