Wadusanga

Abahanzi

Ari mu bashinze Orchestre Impala, Sebanani André wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Sebanani André yavutse mu 1952, yavukiye  mu cyahoze ari Komini Kigoma Perefegitura Gitarama, ubu ni mu karere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo.

Amashuri yisumbuye yayize i Shyogwe nyuma aza gukomereza muri “Collège Officiel de Kigali (COK).

Nyuma yaje kwirukanwa, ajya gukora nk’umucungamari muri TRAFIPRO i Kabgayi.

SebananiI yakozw kuri Radiyo Rwanda muri gahunda za “Discothèque-Phonotèque” ya Radiyo Rwanda.

Kwamamaza

Yamenyekanye kandi m’Urwenya’, Ubuvanganzo bw’umwimerere Nyarwanda’, Umukinnyi w’ikinamico mu itorere ‘Indamutsa’.

Mu  1973 yinjiye mu itsinda (orchestre) ryitwaga “Vox Populi”.

Nyuma Sebanani na bagenzi be batangije orchestre “Impala”, aho bahise bamuha akazina k’akabyiniriro ka “Pépé la Rose”.

Ni we wabaye umuhanzi mu muryango w’iwabo gusa.

Kwamamaza

Yari umunyamakuru ndetse n’Umuhanzi, ukundwa na benshi.

Indirimbo Urabaruta, Karimi ka shyari, Zuba ryanjye, Urwo ngukunda ni cyimeza, Mama Munyana, n’izindi ni urwibutso rukomeye yasigiye Abanyarwanda.

Sebanani  yarafite impano yo gucuranga ibyuma bya kizungu nka piano, gitari kuvuza ingoma n’ibindi.

Sebanani yashakanye na Mukamulisa Anne Marie tariki 01 Nzeri 1979.

Kwamamaza

Byabyaranye abana bane ( Sheja Eliane, wavutse mu 1981, Damarara Diane, wavutse mu 1984; Shyengo Frida, wavutse mu 1985; na Songa Aristide ariwe bucura , wavutse mu 1988).

Sebanani, Songa ntabwo yamumenye neza kuko yagize imyaka ibiri mu 1990 Se afunzwe, mu bo Leta yariho yitaga ibyitso by’inkotanyi.

Yaje gufungurwa ariko ubuyozi bwa ORINFOR bwanga kumusubiza mu kazi ngo ntibakorana n’ibyitso.

Yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Kwamamaza

Umugore we Mukakalisa  yamukoreye indirimbo y’urwibutso yise “Uracyariho”.

Abasomye iy’inkuru: #10,902
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe