Abanyapolitiki
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?

Protais Mpiranya yavutse mu 1960, avukira muri Komine ya Giciye mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.
Yinjiye muri École Supérieure Militaire y’u Rwanda mu 1979.
Mu myaka ine yose yahawe inyigisho za gisirikare zihabwa aba ofisiye.
Muri Mata 1993, yagizwe Umuyobozi wa Batayo y’Ingabo zarinda Perezida Habyarimana ‘GP’.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Mpiranya yari komanda wa batayo y’abajepe yo mu ngabo z’u Rwanda ‘FAR’.
Ni umwanya yariho kuva muri Mutarama kugera muri Nyakanga 1994.
Aregwa ibyaha umunani birimo; Jenoside, kuba icyitso cy’abakoze jenoside.
Harimo kandi ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubuhotozi, itsembatsemba, gusambanya ku gahato, gutoteza.
Hiyongeraho kandi ibindi bikorwa bibi birenze ikameremuntu byakorewe mu Rwanda hagati y’itariki ya 6 Mata n’iya 17 Nyakanga 1994.
Mpiranya inyandiko zagaragaje ko ariwe wategetse ko abantu babonaga ko ari Abatutsi bicwa cyangwa baterwa ububabare buzahaza umubiri.
Zikomeza zivugako kandi yategetse iyicwa ry’abarimo; Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’Inzibacyuho.
Yicishije kandi Joseph Kavaruganda wari Perezida w’Urukiko rurinda iremezo ry’Itegeko Nshinga.
Inyandiko zigaragaza kandi ko yicishije Frédérique Nzamurambaho wari Minisitiri w’Ubuhinzi.
Muri uru rutonde hiyongeraho Faustin Rucogoza wari Minisitiri w’Itangazamakuru.
Hagaragajwe ko na Félicien Ngango ariwe wamwicishije uyu akaba yari Visi perezida w’Ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage ‘PSD’.
Mpiranya kandi ashinjwa urupfu rw’abasirikare icumi b’Ababiligi bo muri MINUAR babungabungaga amahoro bishwe n’abasirikare ba FAR.
Aba Babiligi biciwe mu Kigo cya gisirikare cya Kigali.
Mpiranya amakuru avugako yagiye ahungira mu bihugu byinshi birimo Zaire(RDC), Cameroun, Centre Afrique ndetse na Uganda.
Muri 2022 ibiro by’Umushinjacyaha w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), byatangaje ko yapfuye muri 2006.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze iminsi 2
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 2
Senateri Evode Uwizeyimana ni muntu ki?