Wadusanga

Ibindi byamamare

Ni umubyeyi wa Stromae n’aba Cyusa Ibrahim, RUTARE Pierre wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Amazina yiswe n’ababyeyi ni RUTARE Pierre, yavutse mu mwaka w’i 1958.

Yavukiye mu mujyi wa Kigali I  Nyamirambo,  nyuma baje kwimukira  mu karere ka RULINDO arinaho yakuriye.

Rutare akaba yaravukaga mu muryango wa bana barindwi.

RUTARE yari umuhanga mu ishuri gusa akagira imbogamizi yo kuba ari umututsi kuko kenshi bamwirukanaga ku ishuli azira ubwoko bwe.

Kwamamaza

Mu mwaka w’i 1978 ubwo yari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa gatandatu ku ishuri rya  Saint  Andre i Nyamirambo.

Yaje kubona Pasiporo maze anabona Visa yo kujya  I Brussels mu bubiligi.

Ageze mu gihugu cy’ U bubiligi yahasoreje amashuri yisumbuye.

Yahakomereje Kaminuza aho yize mu ishami ry’ubwubatsi ‘Civil Engineering’.

Kwamamaza

Nubwo yigaga mu mahanga  nta  buruse ya leta yari afite ahubwo yafashwaga n’umuryango we.

Ku manywa yajyaga kwiga maze nijoro akajya gukora atanga esanse  ku binyabiziga.

Mu 1986  yasoje Kaminuza  mu bijyanye n’ubwubatsi.

Uko yamenyanye na Mama wa Stromae Miranda  Van Havel.

Kwamamaza

Rutare  na  Mama wa stromae bamenyanye  bahuriye kuri Station ya esanse kuko ariho yakoraga nyuma yamasomo.

Mu 1985 bibarutse umwana wabo ariwe stromae.

Mu 1988 Rutare Pierre yagarutse mu Rwanda kuko Se umubyara Gasamagera,  icyo gihe yari umusaza kandi  amukeneye hafi ye.

RUTARE yakomeje ubuzima ndetse ahita ashinga Kompanyi ye bwite  yise B2G.

Kwamamaza

Mu  1990 stromae arikumwe na mama we baje kumusura kuko batari  RUTARE yavuye mu bubiligi stromae ari umwana w’imyaka 3.

RUTARE yari  umuhanga cyane mu bwubatsi ndetse no gushushanya.

Niwe washushanyije ndetse yubaka  rond point nini iri mu mujyi wa Kigali.

Yakundaga umukino wa basketball , ndetse yari yaranayikinnye ubwo yabaga  mu bubiligi .

Kwamamaza

Ageze  mu Rwanda  yakinnye  mu ikipe yitwa inkuba akaba yaranayibereye umuyobozi.

Nyuma yaho aza gushinga ikipe ye bwite yise B2G ryari izina rya Kompanyi ye y’U bwubatsi.

RUTARE Pierre yaje Gushakana n’undi mugore babyarana abana bane barimo Cyusa Ibrahim nawe uzwi cyane mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

Mu mwaka w’i 1994 nibwo RUTARE Pierre, yishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Kwamamaza

Stromae yaje kuba umuhanzi ukomeye ku isi ndetse mu 2013  akaba yaramuhimbiye indirimbo yise ‘Papa ou tai’.

Abasomye iy’inkuru: #9,864
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe