Abahanzi
Nawe yanyuze mu biganza bya Muyoboke Alexis, umuhanzi Chris Hat ni muntu ki?

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Hategekimana Suleiman wamenyekanye ku izina rya ‘Chris Hat’, yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.
Yakuriye mu muryango w’abana bane, akaba yarakuranye inzozi zo gukina umupira w’amaguru.
Avuka kuri Se wakinnye mu ikipe yakanyujijeho yitwaga ‘Flash’.
Mukuru we yakuranye impano y’umupira yakinannye n’abarimo Mubumbyi, Rutanga Eric, Mukunzi Yannick n’abandi.
Chris Hat nawe yakinnye mu ikipe yitwa ‘Imparirwakurusha’ yakinannyemo n’abakinnyi benshi banyuze mu ikipe ya APR FC.
Yakuriye mu muryango usenga cyane, yibera mu nzu y’Imana anaririmba muri kolari z’abana.
Chris Hat yagaragaje ubuhanga cyane bwo kuririmba ageze mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.
Kurundi ruhande ariko mu kigo yari azwiho gukina umupira cyane.
Amashuri yisumbuye yayatangiriye ku ishuri rya E.S Kaduha riherereye i Nyamagabe, ari naho urugendo rw’umuziki we rwatangiriye.
Ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye yagiye kwiga muri Uganda.
Iki kigo cyayoborwaga n’umuyobozi wakundaga ibijyanye n’umuziki cyane, nkuko Chris Hat yabyitangarije byaje kumworohera guhita amenyekana mu gihe gito.
Yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka ine ajya kwiga ku kigo cy’Abadive cya APADEM mu Ntara y’Amajyepfo.
Yaje gushinga korali yitwa ‘The Blessed’ yabarizwagamo abantu batanu.
Yabanje kwiga ibijyanye na Computer Science mu mashuri yisumbuye, ariko aza guhindura ishami yiga ibijyanye n’ubukerarugendo.
Chris Hat yasoje amashuri yisumbuye muri 2019.
Akimara gusoza, Yverry witeguraga kumurika Album yaramuhamagaye amubwira ko ari umwe mu baririmbyi azifashisha mu gitaramo cye.
Ninabwo yaje guhura na Muyoboke bigizwemo uruhare na Yverry muri 2020.
Muri 2020 yafashe umwanzuro wo kuririmba kinyamwuga.
Muyoboke Alexis yaramufashije amwereka Abanyarwanda aramenyekana.
Azi gucuranga ibicurangisho birimo ‘Piano, Gitari na saxophone’.
Chris Hat yaje gutandukana bitunguranye na Muyoboke wamufashaga mu buhanzi bwe.
Mu kiganiro na Kura, yavuze ko yakoresheje imbaraga zose kugira ngo impano ye itibagirana rugikubita.
Chris Hat yamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Niko yaje”, “Burundu”, “Amahirwe” na “Diva” n’izindi.
Chris Hat yasezeranya na Niyomurinzi Ange kubana nk’umugabo n’umugore muri 2023.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze iminsi 7
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze amasaha 10
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?