Ibindi byamamare
Niyonkuru Zephanie wabaye umusifuzi mpuzamahanga, akaba umunyamabanga wa MINISPORTS ni muntu ki?

Niyonkuru Zephanie afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubukungu yakuye muri Kaminuza y’i Londres (SOAS University of London).
Yize ibijyanye n’iterambere kandi mu Ishuri ryo muri Suède ryigisha ibijyanye n’imiyoborere no muri Kaminuza ya Jiangxi mu Bushinwa.
Niyonkuru Zephanie yabaye umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya siporo mu Rwanda.
Tariki ya 23 Kanama 2024, hasohotse itangazo ryavugaga ko Bwana Niyonkuru Zephaine yavanywe ku mirimo yo kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS).”
Niyonkuru Zephanie Yabaye umusifizi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru aho yasifuraga ku ruhande (umusifuzi w’igitambaro) mu mupira w’amaguru.
Niyonkuru Zephanie yakoze nku muyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe Iterambere, RDB.
Akaba yari yarabanje gukoramo nk’umuyobozi mu rwego rw’abikorera mu mishinga y’iterambere itandukanye.
Mr. Niyonkuru yahagarariye u Rwanda muri USAID nu gace k’iburasirazuba bw’africa mu bucuruzi n’ishoramari.
Zephanie yakoze kandi muri banki y’isi, mu bufatanye mpuzamahanga mu by’imari, nk’umugenzuzi w’igihe gito, aho yakoraga mu gushakashaka ibifitanye isano n’ishusho y’ubugenzuzi n’ihangana mu biribwa n’ibiyobyabwenge mu nganda zo mu Rwanda.
Muri Nzeri 2021 Zephanie yasezeranye mu mategeko n’umugore we.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze iminsi 7
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze amasaha 10
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?