Ibindi byamamare
Yaciye agahigo kw’isi ko kuyobora CIFOR-ICRAF, Dr Ubalijoro Eliane ni muntu ki?

Ubalijoro Eliane yavukiye mu Rwanda mu 1972.
Yakuriye ku migabane itatu itandukanye, harimo Africa, America y’Amajyaruguru ndetse n’Uburayi.
Ku myaka 17, yagiye muri Canada aho yize ibijyanye n’ubuhinzi rusange anahabonera impamyabumenyi y’ikiciro cy’akabiri cya kaminuza.
Afite kandi master’s na dogitora mu bijyanye n’uruhererekane rw’utunyangingo yakuye muri McGill University, aha akaba yarize kandi ibijyanye uburyo umusaruro wakongerwa mu buhinzi.
Mu mwaka w’i 2000 yibarutse umwana w’umukobwa ari nabwo yahise muri 2007 atangira gukora mu bijyanye n’ubuhinzi, ibidukikije n’ubuzima ku mugabane wa Africa.
Ubalijoro azwi cyane mu gukora ubushakashatsi ku guhanga udushya, uburinganire, n’iterambere rirambye.
Ubalijoro yakoze nk’Umuyobozi Mukuru w’ubufatanye bw’inzego za Leta n’abikorera mu kigo cya kaminuza ya McGill cyo muri Canada gishinzwe ubushakashatsi ku iterambere mpuzamahanga.
Muri 2023 inama y’Ubutegetsi mu Kigo cy’Ubushakashatsi Mpuzamahanga bw’Amashyamba n’Ubuhinzi ku Isi (CIFOR-ICRAF) yatangaje ko Ubalijoro Eliane yagizwe Umuyobozi Mukuru wayo.
Ni we mugore w’Umunyafurika wa mbere wahawe inshingano zo kuyobora icyo kigo mu myaka 52 kimaze.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze iminsi 7
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze amasaha 11
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?