Abahanzi
Yemerewe ubwenegihugu na Perezida Kagame, Dj Ira ni muntu ki?

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Grace Iradukunda Divine, azwi nka DJ Ira mu myidagaduro.
Yavukiye i Gitega mu Burundi mu 1997.
Yaje mu Rwanda asoje amashuri yisumbuye muri 2015 gusura abo mu muryango we.
Yinjiye mu kazi ko kuvanga imiziki muri uwo mwaka muri Kanama, abishishikarijwe na ‘nyirarume’ DJ Bisoso yaje asanga mu Rwanda.
Yavuzeko abo mu muryango we abenshi batabyumvaga ariko ntibyamuca intege.
Muri 2016 yahise atangira kuvanga umuziki by’umwuga.
Iyu ni umwe mu ba DJ bazwi cyane mu Rwanda kandi babimazemo imyaka myinshi.
Yatakaje Papa we witwaga Mbonimpa Juvénal mu ijoro rya tariki 12 Kamena 2023.
DJ Ira yagiye aboneka mu bitaramo bitandukanye bikomeye mu Rwanda, no kuri televiziyo y’igihugu muri ako kazi.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze iminsi 7
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze amasaha 11
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?