Wadusanga

Ibindi byamamare

Ni umuyobozi ukomeye muri Kaminuza ikomeye muri Africa, Prof. Eugénie Kayitesi ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Prof. Eugénie Kayitesi ni umunyarwandakazi uzwi cyane mu bijyanye n’ubumenyi mu biribwa.

Kayitesi yakuriye mu buhunzi mu gihugu cya Uganda ariko amashuri abanza yayatangiriye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Yamaze imyaka irindwi ari impunzi we n’umuryango we bava hamwe bajya ahandi.

Uku guhura n’ubuzima bugoye no kubona abantu bapfa bazira imirire mibi, byatumye akurana inzozi zo kuzarwanya imirire mibi n’ibibazo biyikomokaho binyuze mu kwigisha (Ubwarimu).

Kwamamaza

Kurundi ruhande Kayitesi nyina umubyara yaje kwitaba Imana akiri muto, yasigaranye na Se wifuzaga ko azaba umuganga.

Eugénie yajyiye mu mashuri abanza aho byamusabaga gukora urugendo rw’ibirometero n’ibirometero ajya kwishuri.

We n’umuryango bageze mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yarafite imyaka 14.

Asoje amashuri yisumbuye yagiye kwiga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda ahakura impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi mu biribwa n’ikoranabuhanga, yavanye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Kwamamaza

Prof. Eugénie Kayitesi ni umwarimu wungirije mu ishami rijyanye n’ubumenyi mu by’imirire muri Kaminuza ya Pretoria.

Yabonye kandi impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu yakuye muri  Afurika y’Epfo muri iryo shami.

Eugénie n’itsinda rye bafite imikoranire n’Abanyamerika, Abanya Jamaica n’abandi aho baba bashaka uburyo ibikorwa bakora bijyanye n’imirire byagera ku masoko hirya no hino ariko bashingiye ku bahinzi.

Amaze kwandika  ingingo zirenga 30 zirebana n’ubumenyi ku myimirire mu bitangazamakuru mpuzamahanga, no mu bitabo bitandukanye.

Kwamamaza

Yahawe ibihembo byinshi birimo icya OWSD-Elsevier Foundation n’ibindi.

Abasomye iy’inkuru: #5,116
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe