Wadusanga

Abanyapolitiki

Ni izina rifite ibigwi mu bijyanye n’amategeko, Richard Muhumuza ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Richard Muhumuza ni umunyarwanda wavutse tariki ya 25 Ugushyingo mu 1968.

Richard Muhumuza afite impamyabumenyi mu by’amategeko yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda n’izindi cyane mu birebana n’amategeko.

Uhumuza yabaye Umuyobozi wungiririje mu Ishyirahamwe ry’abashinjacyaha mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC).

Muhumuza  yabaye Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri na Nyanza.

Kwamamaza

Richard Muhumuza yabaye Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu kuva muri Nzeri 2013.

Ni umwanya yagiyeho asimbuye Martin Ngoga wari watorewe kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EALA).

Muri 2017 yagizwe Umucamanza mu Rukiko Rw’Ikirenga.

Tariki ya 27 Gashyantare 2021, Muhumuza Richard wari usanzwe ari Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga yagizwe Umucamanza mu Rukiko rwa EAC mu Rwego rubanza (EACJCourt First Instance Division).

Kwamamaza
Abasomye iy’inkuru: #11,059
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe