Abanyapolitiki
Ni izina rifite ibigwi mu bijyanye n’amategeko, Richard Muhumuza ni muntu ki?

Richard Muhumuza ni umunyarwanda wavutse tariki ya 25 Ugushyingo mu 1968.
Richard Muhumuza afite impamyabumenyi mu by’amategeko yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda n’izindi cyane mu birebana n’amategeko.
Uhumuza yabaye Umuyobozi wungiririje mu Ishyirahamwe ry’abashinjacyaha mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC).
Muhumuza yabaye Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri na Nyanza.
Richard Muhumuza yabaye Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu kuva muri Nzeri 2013.
Ni umwanya yagiyeho asimbuye Martin Ngoga wari watorewe kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EALA).
Muri 2017 yagizwe Umucamanza mu Rukiko Rw’Ikirenga.
Tariki ya 27 Gashyantare 2021, Muhumuza Richard wari usanzwe ari Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga yagizwe Umucamanza mu Rukiko rwa EAC mu Rwego rubanza (EACJCourt First Instance Division).
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Niwe wahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda, Karasira Juvénal ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yazize umukobwa, Umukinnyi wa filime Steven Kanumba yari muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 4
Yabyaye impanga z’abana batatu, umuhanzi Kizz Daniel ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Niwe munyarwanda ushobora kuvura Diabéte igakira burundu, Dr Nduwayo Léonard ni muntu ki?