Abanyapolitiki
Prof. Shyaka Anastase ni muntu ki?

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Shyaka Anastase, yavutse mu 1968.
Afite impamyabumenyi y’Ikirenga, PhD, mu bijyanye na Politiki yakuye muri Kaminuza ya Gdańsk muri Pologne.
Ni umwe mu nzobere muri politiki zizwi cyane mu bihugu bigize Ibiyaga bigari ufite ubunararibonye mu bijyanye no gukemura impaka, kugarura amahoro n’ibindi.
Yabaye Umuyobozi muri Kaminuza y’u Rwanda.
Yatangije gahunda ebyiri mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza zishingiye ku masomo yo kubana mu mahoro no gukemura amakimbirane ndetse no kwirinda Jenoside.
Yabaye umujyanama mu Ishami rya Loni, rikorana na Kaminuza Nyafurika yigisha kubungangabunga umutekano ifite icyicaro muri Ethiopia.
Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru w’Akanama k’ubuyobozi bwiIshuri ry’Imyuga n’Ubumenyi ngiro rya Byumba (Institut Polytechnique de Byumba).
Muri 2007, Prof Shyaka yahawe igihembo cya Fulbright Award.
Iki gihembo yagihawe yigishaga muri Kaminuza ya George Mason no mu Ishuri riherereye mu Majyaruguru ya Virginia (Northern Virginia Community College).
Yatangaga amasomo ajyanye n’Impinduka mu mibereho na Politiki mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Muri 2017 Prof Anastase Shyaka yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).
Muri 2018 Prof Shyaka Anastase yagizwe Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu asimburwa na Bwana Gatabazi muri 2021.
Tariki 12 Kamena 2021, Prof. Shyaka Anastaze yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Polonye.
Anastase yashakanye na Beata Maria Shyaka babyaranye n’abana batatu, akunda indirimbo za Rugamba, Kayirebwa na Nkurunziza.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze umunsi 1
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?