Abanyapolitiki
Umunyamategeko rurangiranwa Jean Bosco Mutangana ni muntu ki?

Jean Bosco Mutangana ni umunyamategeko w’umunyarwanda wabyihebeye, ubushobozi bwe bukaba ari ntagereranywa.
Afite impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza mu by’Amategeko yakuye mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’Urwanda.
Yabonye impamyabumenyi y’ikiciro cyisumbuye mu by’Amategeko yakuye mu ishuri rikuru ry’igisha amategeko rya Institute of Legal Practice and Development (ILPD) ry’i Nyanza.
Yigishije muri ILPD ibijyanye n’amategeko mpanabyaha ku rwego mpuzamahanga no kurwego rw’igihugu.
Ni umwe mu bagiye bifashishwa nk’inzobere mu by’Amategeko mu ishuri rikuru rya gisirikare (Rwanda Defense Force Senior Command and Staff College) ndetse nirya Polisi (Rwanda National Police Academy).
Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya Gatatu mu by’amategeko aho yaminuje mu mategeko mpanabyaha muri Kaminuza ya Groningen mu Buholandi.
Afite kandi impamyabumenyi y’ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Tilburg mu Buholandi mu mategeko.
Hagati ya 1999 na 2004, yari ahagarariye ubushinjacyaha mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu n’Umutara ndetse no mu Mujyi wa Kigali.
Muri 2004 yazamuwe mu ntera aba umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu, anahagararira Urukiko rukuru n’Urukiko rw’Ikirenga.
Yagizwe Umuvugizi w’Ubushinjacyaha hagati ya 2004 na 2008.
Muri 2008 yagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana abakekwaho ibyaha bya Jenoside (GFTU) kugera muri 2011.
Muri 2016 yagizwe Umushinjacyaha Mukuru, inshingano yasimbuweho na Havugiyaremye Aimable.
Muri 2020 Nyakanga , Mutangana yinjiye mu Rugaga rw’Abavoka ndetse anatangiza cabinet y’abunganizi mu mategeko yise “Mutangana & Partners”
Yabaye umunyamuryango mu mahuriro atandukanye y’Abashinjacyaha yaba ku rwego mpuzamahanga ndetse no mu karere u Rwanda ruherereyemo (IAP na EAAP).
Mu mpera za 2020 Mutangana Jean Bosco yatawe muri yombi nkuko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwari rwabitangaje, rukaba rwari rwavuzeko yari akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, nyuma aza kurekurwa.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze umunsi 1
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?