Abanyapolitiki
Guverineri mushya wa BNR, Hakuziyaremye Soraya ni muntu ki?

Hon. Hakuziyaremye M. Soraya yavukiye i Bruxelles.
Nyuma ubwo yari amaze kugira imyaka itanu ababyeyi be basubiye mu Rwanda.
Amashuri abanza yayize kuri APE Rugunga ari naho yavuze ko yigiye Ikinyarwanda.
Nyuma yarahavuye akomereza muri Ecole Belge de Kigali aho yigaga Imibare n’Ubugenge.
Yize muri Kaminuza zirimo Université Libre de Bruxelles, aho yize Ubucuruzi yibanda cyane ku bijyanye n’Imari.
Yahakuye Impamyabumenyi ya Engeniorat Commercial.
Yaje gukomeza kwiga gucunga ibigo mpuzamahanga muri Kaminuza ya Thunderbird School of Global Management yo muri Amerika.
Yakoze muri Banki zikomeye ku rwego rw’Isi zirimo BNP Paribas i Paris.
Yabaye kandi umuyobozi muri Fortis Bank i Bruxelles.
Muri 2012 ni bwo yatashye mu Rwanda agirwa Umujyanama Mukuru wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.
Muri 2014, yashinze Ikigo gishinzwe gutanga Inama mu bijyanye n’Imari.
Muri 2016, yasubiye gukora mu mabanki aza no kuba Visi Perezida w’Ikigo gishinzwe gukurikirana Imikorere y’Ibigo by’Imari muri ING Bank i Londres.
Soraya Hakuziyaremye
Muri 2018 yahawe Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yahawe asimbuye Munyeshaka Vincent.
Muri 2021 Hakuziyaremye Soraya yagizwe Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda asimbuye Dr Nsanzabaganwa Monique.
Tariki 25 Gashyantare 2025 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Soraya Hakuziyaremye Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, asimbuye John Rwangombwa.
Muri 2022 Soraya yashakanye na Murangwa Eric Eugène wakiniye Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu Amavubi.
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Niwe wahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda, Karasira Juvénal ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yazize umukobwa, Umukinnyi wa filime Steven Kanumba yari muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 4
Yabyaye impanga z’abana batatu, umuhanzi Kizz Daniel ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Niwe munyarwanda ushobora kuvura Diabéte igakira burundu, Dr Nduwayo Léonard ni muntu ki?