Abahanzi
Yakoze amateka i Kigali, Umuhanzi John Legend ni muntu ki?

Umuhanzi John Legend, ubusanzwe yitwa John Roger Stephens.
John Legend yavukiye ahitwa Springfield muri Leta ya Ohio tariki ya 28 Ukuboza mu 1978.
John Legend yatangiye gukora umuziki mbere y’umwaka wa 2000.
Yatangiye kumenyekana cyane muri 2004 ubwo yatangiraga gukorera mu nzu itunganya imiziki “Good Music’’ ya Kanye West.
John Legend afite inyenyeri ihabwa ibyamamare mu ngeri zitandukanye ahitwa Hollywoold Walk of Fame, yabonye mu mwaka wa 2017.
Uyu muhanzi yatwaye ibihembo byinshi bihabwa abahize abandi muri muzika birimo ibyo yahawe na Grammy Awards, Emmmy, Oscar na Tonny Award.
Yakunzwe mu ndirimbo zirimo “All of me”, n’izindi ndirimbo ze zakunzwe cyane nka “Love me now”, “Tonight”, “Ordinary people” na “Green Light”.
John Legend yagaragajwe kenshi nk’umuhanzi w’intangarugero mu rukundo bitewe nimyitwarire hagati ye n’umugore we ndetse n’ibihe byiza bakunze kugirana.
John Legend yashakanye na Chrissy Teigen ukora mu bijyanye no kumurika imideli, aba bombi banabyaranye abana bane, bakoze ubukwe muri 2013.
Yagaragaje ubumenyi mu gucuranga piano, gitari, kwandika indirimbo, ndetse akaba yarakundiwe ijwi rye ryiza, ryihariye haba mu kuririmba ku giti cye mu njyana na RNB no gukorana n’abandi bahanzi bakomeye.
Yanamamaye nk’umukinnyi wa filime, yaririmbiye i Kigali mu gitaramo cy’amateka cyanitabiriwe na Perezida Paul Kagame n’umuryango we cya”Move Africa” cyabereye muri BK Arena, tariki ya 21 Gashyantare 2025.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze iminsi 2
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?