Wadusanga

Abahanzi

Yigeze kubyarana na Eddy Kenzo, Umuhanzikazi Rema Namakula ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Rema Namakula yavutse tariki ya 24 Mata 1991.

Yavukiye mu Bitaro bya Lubaga , muri Uganda kuri Hamida Nabbosa na Mukiibi Ssemuka.

Ni we mwana wa nyuma mu muryango w’iwabo.

Rema Nakamula yize amashuri abanza ku ishuri rya Kitante Primary School.

Kwamamaza

Ageze mu yisumbuye yize kuri St Balikudembe  icyiciro cya Mbere  n’icyakakiri, Kaminuza ayiga kuri Kyambo.

Rema Namakula yatangiye kuririmba ari muto , amaze kumenya ubwenge akajya afasha umuhanzi wari uzwi nka Halima Namakula.

Uyu niwe waje kumuhuza n’umuhanzi Bebe Cool muri 2013 ubwo Rema yiteguraga gushyira hanze Album kuko yari yaramaze kwinjira mu muziki.

Rema yahise  ashyira  hanze indirimbo yise ’Oli Wange’ yandikiwe na Nince Henry ihita ikundwa cyane.

Kwamamaza

Muri 2016 , Rema yahise atoranywa kugira ngo ajye guhagararira Igihugu cya Uganda muri Coke Studio Africa.

Rema yajyanye na Eddy Kenzo , Radio and Weasel na Lydia Jazmine.

Muri 2014 Rema Namakula , yaje gukundana na Eddy Kenzo babyarana umwana.

Muri 2019 , Rema Namakula yerekanye undi mukunzi mushya , ari we Dr Hamza Ssebunya.

Kwamamaza

Muri 2021  Namakula yabyaye undi mwana wa Kabiri  w’umukobwa amwita Aaliyah Ssebunya.

Rema yegukanye ibikombe bitandukanye kandi bikomeye.

Abasomye iy’inkuru: #8,215
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe