Abanyapolitiki
Kubana neza n’U Rwanda byaramunaniye, Perezida w’Uburundi Evaliste Ndayishimiye ni muntu ki?

Bwana Ndayishimiye yavutse mu 1968.
Yavukiye muri komine Giheta mu ntara ya Gitega iri rwagati mu Burundi.
Azwi nk’umwe mu bari abasirikare bakomeye ubwo ishyaka CNDD-FDD ryari rikiri umutwe w’inyeshyamba.
Uyu mutwe warwanye mu ntambara yadutse mu Burundi nyuma y’iyicwa rya Perezida Melchior Ndadaye.
Niwe wa mbere wari utowe mu buryo bwa demokarasi mu kwezi kwa cumi mu 1993, amaze amezi atatu ku butegetsi.
Bwana Ndayishimiye ari mu barokotse ubwicanyi bwakorewe abanyeshuri b’Abahutu kuri Kaminuza y’u Burundi mu kwezi kwa gatandatu mu 1995.
Uku kurokoka kwatumye asanga abandi barwanyi b’uwo mutwe wari uwinyeshyamba, icyo gihe witwaga CNDD, ishami ryawo rya gisirikare rikitwa FDD.
Uwo mutwe wari uyobowe na Léonard Nyangoma wawushinze mu 1994.
Uwo mutwe wiswe CNDD-FDD winjiye mu masezerano y’amahoro y’i Arusha muri Tanzania mu mwaka wa 2000.
Icyo gihe Jenerali Majoro Ndayishimiye yakoze mu biro bikuru bya gisirikare.
Avuye kuri uwo mwanya yagizwe Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu kuva mu 2006 kugera mu 2007.
Hari mbere yuko agirwa umujyanama mu bya gisirikare mu biro bya perezida.
Evariste Ndayishimiye yabaye umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya CNDD-FDD.
Ni umwanya yagiyeho kuva mu kwezi kwa munani muri 2016.
Yatangajwe nka Perezida wa cyenda w’Uburundi watsinze amatora tariki ya 04 Mata 2020 kuri manda y’imyaka irindwi.
Yashakanye na Angeline Ndayubaha, babyaranye abana umunani.
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Niwe wahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda, Karasira Juvénal ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yazize umukobwa, Umukinnyi wa filime Steven Kanumba yari muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 4
Yabyaye impanga z’abana batatu, umuhanzi Kizz Daniel ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Niwe munyarwanda ushobora kuvura Diabéte igakira burundu, Dr Nduwayo Léonard ni muntu ki?