Wadusanga

Abanyapolitiki

Niwe wabaye Perezida wa mbere w’umugore w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Rose Mukantabana ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Mukantabana Rose yavukiye mu cyahoze ari Komine Masango, ubu ni mu Karere ka Ruhango, mu Ntara y’Amajyapfo.

Yavukiye mu muryango w’abana 16,

Mukantabana Rose niwe wabaye Perezida wa mbere w’umugore w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Mukantabana yize amashuri abanza ku bigo bine, nyuma y’uko umuryango we wimukiye muri Komine ya Murama, ubu ni mu Karere ka Nyanza.

Kwamamaza

Yatangiriye ku ishuri ribanza ryo mu Mudugudu wa Nyagisozi.

Iri shuri ryari rifite umwaka 1 n’uwa 2 gusa, ndetse kurigeraho byamusabaga gukora urugendo rw’ibirometero bitatu avuye iwabo.

Nyuma yaje kujya gukomereza ku ishuri ribanza rya Cyabakamyi yigayo umwaka wa 3.

Kuhagera byamusabaga gukora ibirometero 8 agenda n’amaguru.

Kwamamaza

Mu mwaka wa Kane yagiye kwiga ku ishuri ribanza rya Nyabinyenga.

Yakoraga urugendo rw’ibirometero 10 ku munsi, agenda n’amaguru.

Abana bavukanye bose bagendaga bava mu ishuri batararenga n’umwaka wa 3 w’amashuri abanza.

Icyo gihe babaga bavuga ko ntacyo baharanira cyatuma bakomeza kuvunika cyane batyo.

Kwamamaza

Mukantabana we yarakomeje a ariga arangiza umwaka wa 4 w’amashuri abanza afite amanota meza.

Yabonye irindi shuri rishya rya Kabere, ubu ni mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango.

Yakoraga urugendo rw’ibirometero bine (4) ajyenda n’amaguru.

Mukantabana yize umwaka wa 5 n’uwa 6 w’amashuri abanza aho ku ishuri rishya.

Kwamamaza

Mu mwaka w’i 1973, umunsi umwe mbere yo kujya gutangira ikizamini cya Leta, yagombaga gukorera ku Rwunge rw’amashuri rwa Karambi.

Mukantabana yagiye gufata fishi bitaga mu Gifaransa ‘Fiche Signalitique, yabaga ikubiyemo umwirondoro w’umunyeshuri, n’ubwoko bwe, kuko na bwo ngo bwashingirwagaho mu guha umwana ishuri mu gihe cy’iringaniza.

Mukantabana ari mu nzira ataha ngo yabonye mukuru we aragiye inka, aramusanga, arambika ifishi hasi, ajya gusangira na we ibyo yari yasigaje ku ishuri maze inka irayirya.

We ubwe yabwiye Kigalitoday ko yasubiye ku ishuri bakamubwira ko ntayindi yabona, akomeza kugerageza birangira adakoze ikizami asubira gusibira mu mwaka wa 6.

Kwamamaza

Mu mwaka w’i 1974 yakozd ikizamini gisoza amashuri abanza, atsinda neza, yoherezwa kujya kwiga mu Ishuri ry’abakobwa rya Nyanza , nyuma ajya gukomereza mu ishuri ry’uburezi rya Rwaza.

Iyo umunyeshuri yageraga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, ngo yahabwaga amahitamo abiri.

Harimo kuba yakomeza kwiga ibijyanye n’ubwarimu cyangwa se agahindura akajya kwiga ibijyanye n’ubunyamabanga ‘Secretariat’.

Mukantabana yahisemo kujya muri ‘Secretariat’ arangiza amashuri yisumbuye mu 1981.

Kwamamaza

Mu mwaka wakurikiyeho, yahise ashakana n’umusore bari bamaze igihe bakundana witwa Muyango Athanase.

Batuye i Kigali, kuko ari ho Mukantabana yari yabonye akazi.

Ubwo Uwiringiyimana Agatha yari abaye Minisitiri w’uburezi, habonetse amahirwe yo kwiga Kaminuza.

Mukantabana yasabye ‘Buruse’ yo kujya kwiga amategeko, arayibona yemererwa kujya kwiga muri ‘Campus’ ya Kigali-Mburabuturo.

Kwamamaza

Yahagaritse amasomo mu 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yongera kuyasubukura mu 1995.

Mu gihe yari atarayarangiza kaminuza yagize ibyago apfusha umugabo we mu 1996.

Kuva mu 1996, Mukantabana yari umuntu uvugira abagore, aharanira n’uburenganzira bwabo.

Muri uwo mwaka, yari umukozi w’umuryango utegamiye kuri Leta witwa ‘Haguruka’, uharanira uburenganzira bw’umwana n’umugore.

Kwamamaza

Yakoreye uwo muryango kugeza asubiye kuri Kaminuza kurangiza amasomo ye.

Na nyuma y’uko arangije amasomo ye ya Kaminuza yaragarutse arawukorera.

Mukantabana yabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Uwo mwanya akaba yari awuriho guhera mu 2008-2013.

Kwamamaza

Muri 2012 yatorewe kuyobora Ihuriro Nyafurika ry’Abadepite (African Parliamentary Union-APU).

Yakoze muri ‘USAID’, na Action Aid’.

Yanabaye Visi- Perezidante wa ‘Pro femmes Twese Hamwe’.

Mukantabana afite ‘Master’s’ yakuye mu Bubiligi.

Kwamamaza

Mu byo yagezeho mu gihe yari mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, harimo kuvugurura amategeko yavanguraga abagore n’abagabo akababuza kugira uburenganzira bungana.

Mu 2013, Munkantabana yongeye gutorwa nk’umudepite, akora uwo murimo kugeza mu 2018.

Ni umunyamuryango w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda.

Mukantabana ni umubyeyi w’abana babiri, akaba na nyirakuru w’abuzukuru.

Kwamamaza

 

Abasomye iy’inkuru: #11,249
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe