Wadusanga

Abahanzi

Umuraperi P Fla ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Hakizimana Umurerwa Amani.

Yavutse taliki ya 16 mata mu mwaka w’i 1983.

Se yitwa Andre Boumaya naho nyina akitwa Nzamukosha Hadidja.

Yakuze akunda kumva indirimbo zo mu njyana ya Rap ndetse agakunda abaraperi barimo  Tupac, Notorious B.I.G, cyane uwitwa Nas.

Kwamamaza

Yatangiye ibijyanye na muzika mu mwaka wa 2004 ubwo yabaga ku mugabane w’iburayi mu gihugu cya Norvege.

We n’abandi basore batatu bakoze itsinda baryita African Sunz.

Mu mwaka wa 2006 nibwo P Fla yakoze indirimbo ye bwite ya mbere, yise ‘Ntuzankinishe’.

Muri 2005 ubwo P Fla yabaga ku mugabane w’iburayi mu gihugu cya Norvege yakundanye n’umukobwa wakomokaga muri Ethiopia witwa Tia.

Kwamamaza

Uyu mukobwa yaguriye imodoka  P Fla kuko yifuzaga ko babana, ibyabo byaje kurangira kubera ko uyu muraperi yahoraga mu nkiko ashinjwa gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge.

Muri 2015 P Fla nyuma yo kugirana amakimbirane na Bulldog yari yaratangiye mu myaka yi 2010.

Aba bombi baje noneho kubijyana no mu ndirimbo basohoye burumwe yibasira mugenzi we ibyo bita ‘Diss’, ibi ntabwo byari byakageze mu Rwanda, niwe wabizanye.

Izi ndirimbo zari zuzuye ibitutsi zatumye Bulldog afata umwanzuro afata zimwe mu nshuti ze bakubita P Fla bamusanze kuri studio I Nyamirambo.

Kwamamaza

Yakuze akunda umukino wa basketball, mu mwaka wa 2006 ubwo yazaga gutura mu Rwanda avuye muri norvege yabanje gushaka uko yakina  basketball by’umwuga biza kurangira agiye mu muziki.

Yatangaje ko indirimbo imuba ku mutima cyane ari iyitwa Nisubiyeho yakoranye na King James.

Ni indirimbo yagiye hanze mu mwaka w’i 2013.

Iyi ndirimbo P Fla yayikoze asohotse muri gereza nyuma yo kumaramo hafi amezi 8 afunze azira gukoresha ibiyobyabwenge.

Kwamamaza

P fla yumva neza indimi zirimo  Icyongereza , igifaransa , icyesipanyolo , igitaliyani ndetse n’ikidage.

P Fla  afite umwana umwe w’umuhungu yabyaranye n’umufasha we Zuena El Poeta, bamwibarutse mu mwaka w’i 2009 akaba yitwa Ntwari Ortis.

Abasomye iy’inkuru: #10,591
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe