Wadusanga

Abahanzi

Ni itsinda rikomeye muri Gospel y’u Rwanda, Papi Claver&Dorcas ni bantu ki?

Yanditswe,

Kuya

Papi Clever yavukiye i Rusizi ku wa 18 Nzeri 1992.

Avuka kuri Nzeyimana Elie na Mushonganono Jeanne.

Se umubyara yaje gupfa muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ubwo yari afite imyaka ibiri gusa.

Yasigaranye na nyina, amurerana n’abandi bavandimwe babiri; mukuru we na murumuna we.

Kwamamaza

Papi Clever amashuri abanza yayize ahantu henshi ku bigo bigera kuri birindwi bitewe n’uko umuryango we wakundaga kwimuka.

Mu Cyiciro Rusange yize mu Rutobwe mu Karere ka Kamonyi.

Yasoreje ayisumbuye muri Aparude Ruhango aho yakurikiye Ishami rya Computer & Electronics.

Kaminuza yayize mu Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kigali ‘IPRC’.

Kwamamaza

Asoje amashuri yisumbuye yagiye kwiga umuziki muri Kigali Music School mu 2012 ariho yanatangiriye umuziki nk’umwuga mu 2014.

Yanditse indirimbo nyinshi zirimo n’iza Hyssop Choir yo muri ADEPR Kiruhura, nyuma aza no gutangira kwandika ize bwite.

Ni abantu bake baba kiristu cyane cyane muri ADEPR wasanga  batazi indirimbo ‘Amakuru y’Umurwa’ yanitiriye Album y’ambere.

Papi Clever yasezeranye na Ingabire kubana akaramata tariki ya 7 Ukuboza 2019.

Kwamamaza

Bamaze kubana bahise bakora itsinda batangira kuririmbana kuko Ingabire Dorcas yarasanzwe muri korali Goshen yo muri ADEPR Muhoza muri Musanze.

Tariki ya 28 kanama 2020 bibarutse umwana w’imfura bise Ineza Oaklynn Clever.

Nyuma y’umwaka umwe n’amezi 2 bibarutse umukobwa akana uwa kabiri bise Abeza Kylie Clever.

Igitaramo cyabo cyambere bakise ‘Yavuze Yego Live Concert’, bagikoze muri 2023.

Kwamamaza

Bamaze kuzenguruka henshi kw’isi ku migabane itandukanye bakora ibitaramo.

Tariki ya 4 Ukwakira 2024 ni bwo bibarutse umwana wabo wa gatatu akaba uwa mbere w’umuhungu bise Incungu Jubal Kai Clever.

Bamaze gushyira hanze Album ziganjeho indirimbo zo mu gitabo, izo biyandikiye ziri mu kinyarwanda ndetse n’igiswahili.

Muri 2024 bakoreye ibitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Leta ya Massachusetts mu mujyi wa Boston.

Kwamamaza

Usibye ubuhanzi bakora n’ubushabitsi binyuze muri kompanyi yabo bise CLEDO Group.

 

Abasomye iy’inkuru: #6,886
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe