Abakora Sinema
Kwizera Emelyne wamenyekanye ku izina rya ‘Ishanga’ ni muntu ki?

Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ yavukiye mu mujyi wa Kigali i Nyamirambo mu Nyakabanda.
Umuryango we waje kwimukira mu karere ka Bugesera, i Nyamata.
Yavutse mu mwaka wa 2002, avuka mu muryango w’abana icyenda (7), abakobwa babiri n’abahungu batanu (5).
Amashuri abanza yayize i Nyamata, ikiciro rusange akiga mu Majyepfo mu kigo cyitwa ‘Elena Guerra’ giherereye i Cyeza mu karere ka Muhanga.
Ahavuye yakomereje i Kabuga kuri APAER arinaho yasoreje ayisumbuye mu ishami ry’ubukerarugendo ‘Tourism’.
Emelyne yatangarije Isimbi ko ari umukirisirtu mu idini rya ADEPR ndetse ko akiga mu mashuri yisumbuye yari dirija wa korali.
Yakuze yumva azaba umukinnyi wa Filime, byaje no kurangira akabije inzozi ze.
Yagaragaye muri Filime zirimo ‘Siblings,This Life zanyuraga kuri Top Line TV, Kaliza wa Kalisa ndetse n’iyitwa Family Issues inyura kuri The Noella TV.
Anakora ibiganiro ibizwi nka Podcast yise ‘PopcornPopcast’ atambutsa kuri YouTube.
Emelyne yaje kubyara, nyuma yaho yerekeza i Dubai aho yavuye agaruka mu Rwanda.
Muri 2024 Emelyne Kwizera yamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga ubwo yagaragaraga mu mashusho yifotozanya n’umuhanzi The Ben, wanaje kugaragara akurura akenda k’imbere k’uyu mukobwa bita ‘Ishanga’.
Emelyne Kwizera yabanaga na Uwineza Nelly Sany na Shakira Uwase, amakuru yagiye hazi yaturutse mu nshuti za hafi zabo yavuze Shakira na Sany bakoraga mu kabari, ubushuti bwabo bwaje kuzamo agatotsi baza kwisanga videwo zabo zagiye hanze.
Kwizera Emelyne n’itsinda ry’abantu umunani bari bahuriye muri WhatsApp Group yitwa ‘Rich Gang’ bafashwe bakurikiranyweho uruhare mu gufata no gusakaza amashusho y’urukozasoni.
Umuvugizi wa RIB , Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko bafashwe ku wa 17 Mutarama 2025.
Aba bose barapimwe, ibipimo bigaragwaza ko bakoresha ibiyobyabwenge birimo n’urumogi rwo ku kigero cyo hagati ya 55 na 275.
Nyuma yaho Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko batanu barimo Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ bajyanywe kugororerwa mu kigo cy’igororamuco cya Huye.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze iminsi 7
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze amasaha 10
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?