Abakora Sinema
Umunyarwenya ukomoka muri Nigeria wiyise ‘Ntakirutimana’, Doctall Kingsley ni muntu ki?

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Ogbonna Buchi Kingsley wamenyekanye mu ruganda rw’urwenya nka Doctall Kingsley.
Yavutse tariki ya 26 Nzeri 1990 avukira muri Leta Ebonyi muri Nigeria.
Uretse kuba umunyarwenya ni n’umushyushyarugamba (MC).
Avuka kuri Ogbonna akaba ari we mwana w’umuhungu wenyine mu muryango w’abana 5.
Amashuri abanza yayize mu gace ka Abakaliki, amashuri yisumbuye ayiga muri Lagos.
Yatangiye umwuga wo gukora amashusho asetsa imbaga nyamwinshi muri 2018.
Yamamaye cyane kubera amashusho agenda akora akayasangiza abamukurikira kuri Tiktok na Instagram .
Ni umusore wumvikanye cyanye akoresha ijambo ‘This Life no balance’ cyangwa ‘We move’.
Imyambarire n’ibyo akoresha mu gusetsa rimwe na rimwe aba afite ibikombe, indobo,ibitabo n’ibindi bimwongerera igikundiro mu bareba video ze.
Muri 2022 yatewe n’abajura bitwaje intwaro ariko Imana ikinga akaboko ntibamwica, gusa yabahaye umubare w’ibanga wa banki abikamo amafaranga ye yose barayatwara.
Ni umunyarwenya wiyise izina ry’ikinyarwanda rya ‘Ntakirutimana’ yagaragaje ko akunda u Rwanda nta mbereka ndetse anagaragaza ko akunda Perezida Paul Kagame cyane.
Muri 2023 Doctall Kingsley yaje i Kigali mu gitaramo cy’urwenya cya ‘Upcoming Diaspora’ cyari cyateguwe n’umunyarwenya Japhet Mazimpaka.
Yanakoreye mu Rwanda kandi ibitaramo bya ‘Stupid Experience’ hirya no hino mu gihugu muri kaminuza zo mu Rwanda.
Doctall Kingsley ni umubyeyi w’umwana umwe w’umuhungu yibarutse muri 2022.
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Niwe wahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda, Karasira Juvénal ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yazize umukobwa, Umukinnyi wa filime Steven Kanumba yari muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 4
Yabyaye impanga z’abana batatu, umuhanzi Kizz Daniel ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Niwe munyarwanda ushobora kuvura Diabéte igakira burundu, Dr Nduwayo Léonard ni muntu ki?