Wadusanga

Abahanzi

Ni umuganga akaba n’umuhanzi w’icyamamare, Tom Close ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Tom Close yavutse tariki ya 28 Kanama 1986.

Avuka kuri Edward Karangwa na Faith Grace Dukuze.

Mu 1990 Ababyeyi bajyiye kurugamba rwo kubohora igihugu cy’u Rwanda mu ngabo zari iza RPA Inkotanyi.

Tom Close mu gihe yarageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, Mama we  wari ufite ipeti rya Sergent, yitabye Imana  mu 1995, ndetse na Se wari ufite ipeti rya Lieutenant Colonel  nawe yaje kwitaba Imana.

Kwamamaza

Yavukiye ahitwa Masindi muri Uganda, ari naho yigiye amashuri y’ikiburamwaka, kuko ababyeyi be ubwo bajyaga ku rugamba bamusigiye umucuruzi witwa Jonson aba ariwe ukomeza ku murera aha ninabwo yajyanywe kwiga aba mu kigo.

Abavandimwe be babiri babaga mu gace ka Kiboga aho yaje kubasanga mu mpera z’umwaka w’i 1993, aho bavuye bazana na sekuru mu Rwanda bahita bajya kuba i murambi.

Ageze mu Rwanda yabonanye na mama we arakomeza arabarera, yajyanywe kwiga muri Remera Academy ariko yaravuye mu Rugando ku kigo yizeho igihe gito hanyuma ajya kuri La Colombiere.

Nyuma yo gutakaza ababyeyi Tom Close byasabye ko ajya kwa sekuru mu Mutara i Kibondo, ku bwubushobozi kugirango akomeze ishuri, ubuzima bwari bugoye.

Kwamamaza

Ageze mu Mutara byasabaga ko abana bajya kwishuri bitwaje intebe zo kwicaraho kimwe n’amazi yo kumena mu ishuri kugirango bacubye umukungugu.

Aha niho yasoreje amashuri abanza yewe ninawe watsinze ikizamini cya leta wenyine kuri icyo kigo.

Nyuma yaho umwe mu muryango wiwabo waje guhunguka uvuye muri DRC wa Emmanuel, umugore we akaba yari avindimwe na nyina waba Tom Close bahise bajya kurererwa muri uwo muryango kuko wari ufite ubushobozi akomerezaho n’amashuri.

Tom Close yatangiye umwuga wo kuririmba yiga mu wa kane w’amashuri abanza mu mu 1995 kuri Don Bosco Church ku Kimihurura, muri korari.

Kwamamaza

Nyuma yo gusoza amashuri ye abanza yaje gutangira ayisumbuye ahitwa Kiziguro Secondary School mu ntara y’Uburasirazuba, yinjiye muri korari ya Kiziguro Anglican Church kuva mu 1999 kugeza mu 2001.

Ahavuye yagiye kwiga kuri Lycee de Kigali     mu ishami rya Bio-chemistry, ari naho yarangirije amashuri yisumbuye muri 2004.

Yakomeje kuririmba muri korari yitwa Prince of Peace Choir yo kuri St Etienne Anglican Church kugeza mu mwaka wa 2006.

Tom Close asoje amashuri yisumbuye nibwo yatangiye kwinjira cyane mu muziki atangiza groupe yitwaga “Afro Saints” yari igizwe na we ubwe n’abandi basore batatu.

Kwamamaza

Mu Ugushyingo 2007, yasohoye indirimbo ye ya mbere ku giti cye yise “Mbwira”.

Mu gihe yaragiye kwiga muri kaminuza i Butare kwiga ubuvuzi byatumye iyo groupe ihagarika kuririmbana ari nabwo Tom yahise atangira kuririmba ku giti cye.

Muri 2013 nibwo yasoje Ikiciro cya Kabiri cya kaminuza mu Ishami ry’Ubuvuzi, muri Kaminuza y’u Rwanda (Bachelor’s Degree).

Tom Close muri Master’s yakurikiranye Ishami rya “Management of Transfusion Medicine” muri Univesity of Groningen yo mu Buholandi.

Kwamamaza

Uyu muhanzi kandi afite n’impano yo gushushanya cyane cyane inkuru ( Bande Dessiné).

Yashyize hanze album zitandukanye zagiye zigaragaraho indirimbo nyinshi ze zakunzwe harimo iyitwa ‘Ntibanyurwa, Kuki, Sibeza’
n’izindi.

Tom Close kandi niwe wegukanye igihembo cyambere cya Primus Guma Guma Super Star, icyo gihe yahembwe miliyoni 6 z’amanyarwanda, gukorana indirimbo na Sean Kingston no gusinyana amasezerano y’umwaka na BRALIRWA.

Tariki ya 30 Ugushyingo 2013 ni bwo yashyingiranywe na Niyonshuti Ange Tricia, ubu bafitanye abana batanu aribo Ella, Ellan, Elana na Ellai na Inyonga Imboni Elle.

Kwamamaza

Muri 2018 Dr Muyombo Thomas yasohoye  ibitabo yanditse by’Ikinyarwanda bigenewe abana, bigamije kubakundisha gusoma, ndetse no kubatoza indangagaciro z’umuco Nyarwanda.

Tariki ya 03 Mata 2019 inama y’abaminisitiri ni bwo yagize Tom Close umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe gutanga amaraso ishami rya Kigali ‘RCTBT-Kigali’.

Umuhanzi Tom Close muri 2023 yasohoye album ya cyenda yise ‘Essence’ aca agahigo mu ruganda rw’umuziki Nyarwanda ko kuba umuhanzi ushyize hanze album nyinshi.

Abasomye iy’inkuru: #4,448
Kwamamaza
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe