Abakinnyi
Ni izina rifite ibigwi mu mukino wo koga mu Rwanda, Girimbabazi Pamela Rugabira ni muntu ki?

Girimbabazi Pamela Rugabira, yavutse tariki ya 10 Mutarama 1985.
Yatangiye akiri muto, yoga bisanzwe nk’abandi akora siporo, ku ishuri yakinaga ‘Basketball,’ mu biruhuko akajya koga.
Mu 1999 yitabiriye irushanwa ryabereye ahahoze Hôtel Merdien ryari ryateguwe na Minisiteri ya Siporo, rikaba ariryo ryamutinyuye.
Mu mwaka wa 2000 Girimbabazi n’undi mugenzi we umwe bitabiriye irushanwa rya Olympic ryabereye i Sydney, bakaba barajyanye n’abandi bakinnyi bakinaga umukino wo gusiganwa ku maguru.
Usibye Minisiteri ya Siporo yabafashaga umukino wo koga wari utaratera imbere mu Rwanda yaba mu batoza ndetse n’abakinnyi yewe n’amategeko awugenga abawukinaga ntayo bari bazi.
Muri icyo gihe amarishanwa yabaga yitabirwaga n’abantu bake cyane bari baturiye i Kivu bari bazi koga, abandi baturutse ku Kibuye.
Girimbabazi bwa mbere asohoka yari muto, afite imyaka 15 y’amavuko.
Mu mukino wo koga habaho ibice bine hari koga: muri ‘piscine’, mu biyaga, bamwe boga babyina n’abakina volley.
Muri 2004 yitabiriye imikino yabereye mu Bugiriki.
Muri 2008 yerekeje Beijing mu mu Bushinwa.
Muri 2009 ni bwo yakoze irushanwa rya nyuma ku rwego rw’igihugu i Butare, araritsinda.
Girimbabazi Rugabira Pamela yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda ‘Rwanda Swimming Federation-RSF’ tariki ya 26 Mutarama 2020.
Ari umuyobozi hatanzwe amahugurwa yagenewe abasifuzi bagera kuri 40, havamo babiri baba mpuzamahanga ari na bwo bwa mbere byari bibaye ku Banyarwanda.
Akunda gusoma ibitabo cyane ibyanditswe kubantu babaye intwari nka Mandela n’abandi, akaba akunda kumva indirimbo z’abahanzi nka Bob Marley, Lucky Doube n’abandi.
Ni umubyeyi w’abana bane ndetse akaba sanzwe ari umukozi w’umuryango utabara imbabare, Croix Rouge Rwanda.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze umunsi 1
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?