Wadusanga

Abanyapolitiki

Ni umusirikare Isi yose izi, Rtd Lt Gen Charles Kayonga ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Rtd Lt Gen Charles Kayonga yavukiye muri Uganda mu 1962.

Amashuri abanza, ayisumbuye n’aya kaminuza yayize muri Uganda.

Muri Uganda nnaaho yaboneye impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri ‘Bachelor of Arts Degree’ muri kaminuza ya Makelele.

Akimara kurangiza kaminuza yahise yinjira mu gisirikare cya Uganda cyari kiganjemo Abarwanyi b’Abanyarwanda.

Kwamamaza

Yarwanye urugamba rwo kubohora Uganda rwatangiye tariki 26 Mutarama 1986, rurangira abarwanyi ba National Resistance Army ‘NRA’ igihugu.

Mu 1989, Charles Kayonga yazamuwe mu ntera ajya mu cyiciro cy’abasirikare bakuru ba NRA, kugeza mu 1990.

Yatangiranye urugamba nabari abarwanyi ba RPA Inkotanyi ubwo batangiraga rwo kubohora u Rwanda.

Jenoside yakorewe Abatutsi itangira gushyirwa mu bikorwa muri Mata 1994, Charles Kayonga yari ayoboye batayo ya gatatu yamenyekanye ku izina ry‘Ingabo 600.

Kwamamaza

Abo basirikare 600 bari boherejwe kurinda umutekano w’abanyapolitike ba FPR Inkotanyi 28, bagombaga kujya muri guverinoma ihuriweho na leta ya Habyarimana.

Charles Kayonga n’ingabo ze bakomeje urugamba kugeza ubwo ahawe kuyobora batayo ya Bravo yarwaniraga kuri Jali iyobowe na Colonel Twahirwa Dodo.

Bravo imaze kuva kuri Jali, bamwe mu basirikare bayo bagize igitekerezo cyo kurokora Abatutsi basaga 2000 bari barahungiye muri St Paul.

Charles Kayonga igitekerezo akigeza kuri Major General Kagame maze arabemerera, ndetse igitero kigera ku ntego yacyo mu ijoro ryo kuwa 16 Kamena 1994.

Kwamamaza

Nyuma yaho Charles Kayonga yakomeje kuyobora Bravo kugeza Inkotanyi zibohoye u Rwanda mu buryo busesuye tariki 4 Nyakanga 1994.

Charles Kayonga yakomeje kuyobora abasirikare mu nzego zitandukanye,akazi yakomeje na nyuma yo guhagarika Jenoside muri Nyakanga 1994 no mu gihe cy’ibitero by’abacengezi ‘1996-1998’.

Nyuma yaho yagiye kwiga mu ishuri rya U.S. Army Command and General Staff College, mu mujyi Fort Leavenworth muri USA.

Hagati ya 2000-2002, yagizwe umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n’umutekano.

Kwamamaza

Muri 2002 Lt General Charles Kayonga yagizwe Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka kugeza mu 2010.

Muri 2013 Perezida Paul Kagame yamugize Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Muri 2014 yagizwe Ambasaderi ajya guhagararira u Rwanda mu Bushinwa kugeza mu 2019.

Avuye mu Bushinwa yakomeje imirimo itandukanye nk’umusirikare wa RDF.

Kwamamaza

Tariki ya 30 Kanama 2023 yemererewe n’Umukuru w’igihugu kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Tariki ya 29 Ugushyingo 2023 yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Turukiya

Yahawe imidari imidari itandukanye irimo uwo Kubohora Igihugu no Guhagarika Jenoside, uwitwa Foreign Campaign Medal, uwa Command Service Ribbon n’uwa Combat Action Ribbon.

Charles Kayonga yashakanye na Caroline Rwivanga, bafitanye abana batatu.

Kwamamaza
Abasomye iy’inkuru: #4,956
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe