Wadusanga

Abanyapolitiki

Niwe mu General ukoresha imbuga nkoranyambaga cyane kw’isi, Muhoozi Kainerugaba ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

General Muhoozi Kainerugaba yavukiye i Dar es Salaam ho muri Tanzania tariki ya 24 Mata mu 1974 .

Avuka kuri Yoweri Kaguta Museveni na Janet Kataaha, akaba umwana w’imfura mu muryango wabo.

Muhoozi Kainerugaba yize amashuri abanza ku ishuri rya Kampala Parents School.

Ayisumbuye yayize kuri King’s College Buddo, akomereza ku ishuri rikuru ryitiriwe Mutagatifu Mariya ‘Mary’s College’ rya Kisubi, ahasoreza mu 1994.

Kwamamaza

Kaminuza yayize muri Nottingham University mu Bwongereza ahavana impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri y’Ubumenyi mu bya Politiki ‘BA in Political Science’.

Yize kandi mu ishuri rya gisirikare ryo mu Bwongereza (Royal Military Academy Sandhurst), ritanga imyitozo ku basirikare bakuru mu Mujyi wa Camberley.

Muhoozi mu 1979 we n’ababyeyi be bavuye mu buhungiro muri Tanzania basubira muri Uganda nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Idi Amin Dada.

Hashize umwaka umwe gusa yongeye kwisanga mu buhungiro muri Kenya ari kumwe na nyina na bashiki be batatu nyuma y’amatora yo mu 1980.

Kwamamaza

Ni amatora yakurikiwe n’ubushyamirane bwatumye hatangira intambara bise iyo gutsimbarara ‘resistance war’.

Se umubyara niwe waruyoboye iyo ntambara hamwe ni nyeshyamba za National Resistance Army ‘NRA’.

Muhoozi na bashiki be na nyina mu 1982 bavuye muri Kenya berekeza muri Sweden bahunze iterabwoba bari batangiye gushyirwaho n’ubuyobozi bw’icyo gihugu.

Mu 1986  bagarutse muri Uganda nyuma y’intsinzi y’abari inyeshyamba za NRA.

Kwamamaza

Muhoozi Kainerugaba yinjiye muri UPDF mu 1999 afite ipeti ryo mu rwego rwa kadete ‘officer cadet’.

Muhoozi yahawe inshingano zitandukanye ku rwego rwo hejuru zirimo kuyobora umutwe w’abasirikare kabuhariwe mu kurwana ‘Special Forces Commander’.

Muri 2004, yayoboye ndetse agira n’uruhare mu gikorwa cyo kubohora abantu bari bafashwe bugwate n’inyeshyaba barimo abakozi batatu bo mu biro bya Minisitiri w’amazi, ubutaka n’ibidukikije, Miria Mutagamba.

Muri 2007, yayoboye urugamba rwakubise inshuro abarwanyi b’Abayisilamu bo mu nyeshyamba zitwa Allied Democratic Forces (ADF) mu gace ka Bundibugyo.

Kwamamaza

Ni imirwano yaguyemo abarwanyi 80 ku ruhande rw’umwanzi n’umuyobozi wungirije wa ADF.

Mu 2008, Muhoozi yoherejwe nk’umuyobozi w’Ingabo wungirije mu gitero bise ‘Operation Lightening Thunder’ muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

IUPDF yatangaje ko icyo gitero cyageze ku ntego yacyo, yo guca intege abarwanyi b’inyeshyamba za Lord’s Resistance Army (LRA) mu gace ka Garamba.

Hari mu mashyamba y’inzitane ya RDC, ndetse umuyobozi wazo Joseph Kony yaje guhungira muri Repubulika ya Centre Afrique.

Kwamamaza

Jenerali Muhoozi  yagizwe umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, inshingano yakoze kugera muri 2022.

General Muhoozi Kainerugaba  yaje kugirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF) muri 2024.

Yanditse igitabo yise ‘Battles of the Ugandan Resistance: A Tradition of Manoeuver’.

Gen Muhoozi Kainerugaba yakinnye Basketball mu ishuri rya St Mary’s College Kisubi ndetse n’imikino njyarugamba (martial arts).

Kwamamaza

 

Abasomye iy’inkuru: #11,862
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe