Wadusanga

Abahanzi

Umuhanzikazi Mariya Yohana waririmbye indirimbo ‘Intsinzi’ ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Amazina yiswe n’Ababyeyi ni  Mukankuranga Marie Jeanne yamenyekanye ku izina rya Mariya Yohana mu muziki w’u Rwanda.

Yavutse mu 1943, avukira ahahoze ari muri Perefegitura ka Kibungo, ubu ni mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, avuka kuri Gacinya na Euphrasie.

Mariya Yohana yavutse mu muryango w’abana 12, batandatu muribo bitabye Imana hasigara abandi batandatu, abahungu batatu n’abakobwa batatu.

Amashuri abanza yayize i Zaza, kuko bakoraga bageze mu mwaka wa gatanu yatsinze ikizamini cya Leta yoherezwa kwiga i Save, kuberako yarwagurikaga asoje umwaka wambere bamugaruye i Zaza.

Kwamamaza

Yasubiye mu mwaka wambere kuko ibyo bigaga byari bitandukanye , yigayo imyaka itatu.

Nyuma yaho kuko abarimu bari bake kandi bari ababikira babazungu, muri uko kurangiza mbere we nabagenzi be batangiye kubaha amasomo abategura kuzajya kwigisha.

Yatangiriye umwuga wo kwigisha i Rwamagana mu mashuri abanza kugeza mu 1960.

Nyuma yaho yasubiye kwigisha iwabo i Kibungo, arinaho yatangiriye kuririmba kuko yigishaga abana no kuririmba ariko ari ibintu biraho.

Kwamamaza

Mu 1961 Mariya Yohana yashakanye na Deogratius babyarana abana batatu, muri uwo mwaka yarafite imfura ye, muri Kanama we n’umuryango we barahunze bava mu Rwanda kubera ihohoterwa, ivangura n’iyicwa ryakorerwaga Abatutsi.

Yahungiye muri Uganda, Ababyeyi be bahungira i Burundi, ubuhunzi bwari bushaririye cyane, kuko byabasabaga no guhinga kugirango bakomeze kubaho.

Muri ubwo buzima yaje gukomeza kwigisha mu nkambi, arinaho yakuraga ubushobozi nubwo butari buhagije mu gace ka Ankole, icyo barwanaga nacyo kwari ukudatakaza umuco w’u Rwanda.

Tariki ya 20 Kamena hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’impunzi, ni nabwo bahuriraga hamwe bakaririmba indirimbo zibutsa abana ko aho bari atari iwabo ahubwo ko bari mu buhunzi.

Kwamamaza

Indirimbo zo gushyigikira Abana bari bagiye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, ingabo zari iza RPA Inkotanyi ,we n’abagenzi be batangiye kuzihimbira mu rugo aho bari bakambitse mu 1990, niwe wahimbye iyitwa ‘Turatashye Inkotanyi z’Amarere’, imwe muzabanjirije izindi.

Nyuma mu 1991 bashinze itorero ryiswe ‘Indahemuka’ we n’abandi bari bahuriyemo, nka ‘Mukantabana Aline, Masamba Intore, Kayitesi, Murangire, Karigirwa, Mukabaranga’ n’abandi.

Indirimbo ‘Intsinzi’ Mariya Yohana yayihimbye mu gihe urugamba rwo kubohora igihugu rwari rugeze mu mahina gusa nawe ntiyarazi aho rugeze.

Ni indirimbo yahimbye yicaye mu rugo we n’umukobwa we mu mpera z’i 1992 ishyira 1993 ibona kumenyekana.

Kwamamaza

Ni indirimbo yabanje gusohoka mu majwi baza kuyijyana mu byuma mu 1992.

Yashenguwe no kubura abana be, harimo n’abaguye ku rugamba rwo kubohora igihugu, ariko yishimiye ko u Rwanda rwabohowe.

Mariya Yohana yabwiye KT Radio ko umubare w’indirimbo yakoze atawuzi.

Ababyeyi be bitabye Imana bavuye mu buhungiro, Se yatabarutse afite imyaka 104, mu gihe mama we yitabye Imana afite imyaka 86.

Kwamamaza

Ni umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zumvikanisha ishyaka ryo  gukunda igihugu no kugikorera, n’umuco Nyarwanda.

 

Abasomye iy’inkuru: #9,252
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe