Abanyapolitiki
Umunyamabanga mukuru wa RPF Inkotanyi Gasamagera Wellars ni muntu ki?
Amb. Gasamagera Wellars yavutse mu 1954.
Yavukiye muri Segiteri ya Mbuye, muri Komini Nyamabuye, ho muri Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango.
Yujuje imyaka 5 mu Rwanda hatangiye inkundura yo gutwikira Abatutsi, kubica no kubamenesha, ubugizi bwa nabi ari bwose.
Nyuma yaho Gasamagera yajyiye mu mashuri yisumbuye aho umunyeshuri yigaga nta nkweto, impuzankano imwe ndetse n’agasanduku gato gakoze mu giti.
Mu gace kiwabo yari uwa gatatu ujyiye kwiga mu yisumbuye, bakaba barishyuraga amafaranga 100 Frw ku mwaka.
Mu 1963 umuryango we warahunze uva mu gace wari utuyemo bahungira i Rukumberi mu Karere ka Ngoma.
Rukumberi bamazeyo amezi atandatu, Loni irahabakura, ibagara ku ivuko.
Mu 1973 Kayibanda yakorewe Coup d’état na Habyarimana icyo gihe Gasamagera yari ari ku ishuri.
Yahise ahungira muri Uganda, aza kujya muri Kenya, Tanzania, Zambia, hose ashakisha.
Mu 1977 yagarutse mu gihugu, abona akazi atangira gukorera mu Rwanda.
Mu 1987 yahawe kujya gukora i Burayi, icyo gihe yari yaratangiye kumva ibya FPR-Inkotanyi yari imaze amezi make ishinzwe.
Mu 1990 ahagana mu Kwakira yari yaraje mu Rwanda ,habayeho kurasana mu Mujyi wa Kigali, hatangira gufungwa abiswe ibyitso, na we afungwamo.
Mu 1991 yarafunguwe by’agateganyo, ariko akajya yitaba buri wa Gatanu, icyo gihe afunze yararaga ahantu hanga na santimetero 25 akahishyura amafaranga 100 rwfrs nkuko yabibwiye Igihe.
Mu 1992 Gasamagera yavuye muri gereza nyuma y’igihe gito ahungira muri Uganda, aza gusubira i Burayi.
Yarakoraga ubundi akagaruka mu Rwanda, yari yarinjiye muri FPR-Inkotanyi batangira kwigisha abantu, no kubumvisha gahunda yayo.
Mu 1994 hari muri Werurwe Amb. Gasamagera yagarutse mu Rwanda, nyuma y’iminsi itageze ku 10 Jenoside yakorewe Abatutsi iba iratangiye.
Umugore wa Gasamagera yari i Butare, abana be bari i Nyamirambo, ahungira muri ‘Hôtel des’ Milles Collines, umuryango we uza kurokoka.
Yahise afatanya n’abandi kubaka igihugu, aza no kujya kwiga muri Canada ku myaka 49 icyiciro cya gatatu cya kaminuza.
Yagarutse mu Rwanda aba Umusenateri imyaka umunani.
Yabaye n’umuyobozi Mukuru wa ’Capacity Building Institute’.
Nyuma Perezida Kagame yamugize Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola, amarayo imyaka ine kugeza mu 2023.
Yagarutse mu Rwanda anatorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi.
Gasamagera yagiye kuri uyu mwanya nyuma yo guhigika Depite Bakundufite Christine, kuko yatowe agize amajwi 1899 bingana na 90,3%.
Yasimbuye Ngarambe François, wari umaze imyaka irenga 20 ku bunyamabanga bukuru bw’Umuryango wa FPR Inkotanyi.
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 3
Jean-Guy Afrika wahawe kuyobora RDB ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Ni umunyarwanda wigisha muri kaminuza ya MIT iri muzambere ku Isi, Dr Aristide Gumyusenge ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Hon Lambert Dushimimana ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Ni umwanditsi w’Ibitabo uri mu bakomeye ku Isi, Umunyarwandakazi Mukasonga Scholastique ni muntu ki?