Wadusanga

Abacuruzi

Aba mu kanama ngishwanama ka Perezida Paul Kagame, Christian Angermayer ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Christian Angermayer yavutse tariki ya  26 Mata 1978, afite ubwenegihugu bw’u Budage.

Mu mwaka w’i 1998, ubwo yajyaga kwiga muri kaminuza ya Bayreuth mu Budage, yahuriyeyo n’abarimu babiri ari bo Stefan Limmer na Roland Kreutzer, nyuma binjira mu mikoranire yo gutangiza sosiyete ya Ribopharma.

Ku myaka makumyabiri n’umwe (21) yaratangiye kwinjiza amafaranga menshi bitewe no gutanga serivisi zo kwita ku buzima hifashishijwe ikoranabuhanga rya ‘RNA interference (RNAi)’.

Muri  2003 imigabane ye muri iyi sosiyete yarayigurishije ubwo yari igiye guhuzwa n’ikindi kigo cya Alnylam.

Kwamamaza

Muri 2006 yaganiriye n’uwari Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage ari naho yasobanukiwe Africa by’umwihariko u Rwanda.

Muri 2007 Perezida Kagame ubwo yagiriraga uruzinduko mu Budage, Christian Angermayer bombi barahuye.

Nyuma y’amezi atatu gusa Angermayer yafashe icyemezo cyo gusura u Rwanda.

Yasubiye iwabo ashinga ikigega cy’ishoramari cyitwa African Development Corporation [ADC], ahita agikoresha mu gushora imari muri BRD.

Kwamamaza

Christian Angermayer, nyuma yashyizwe mu Kanama Ngishwanama ka Perezida Kagame, PAC (Presidential Advisory Counsil)

Nyuma y’umwaka umwe ashoye muri BRD  yaje kugurisha ya migabane yose.

Aya makuru yagiye hanze muri 2009 ubwo yari yaje mu Rwanda azanye n’itsinda ry’abantu 48 , yavuze ko nyuma yo gufasha BRD kwaguka mu buryo bugaragara, bahisemo kugurisha imigabane yose muri iyo banki.

Afite imigabane ingana na 70% mu kigo  cyitwa Rswitch, gitanga serivisi zo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kwamamaza

Yashinze kandi  ‘Enhanced Games’ ikaba itegura amarushanwa y’imikino idakumira abayikina gukoresha imiti ibatera imbaraga ariko bigakorwa ku nama za muganga ‘Athlets on Steroids’.

Ni umushinga Christian Angermayer, yashoyemo miliyoni 2,5 z’amadorali ya Amerika.

Ishoramari rye ahanini ryibanda muri siyansi, cyane cyane mu kwiga ku binyabuzima n’imikorere yabyo no kubibyaza umusaruro, ikoranabuhanga ryifashishwa muri serivisi z’imari, ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano, n’ibijyanye n’ifaranga ry’ikoranabuhanga ‘cryptocurrency’.

Ni ishoramari rikorwa binyuze mu kigo cya Apeiron Investment Group.

Kwamamaza

Apeiron Investment Group, ifite icyicaro muri Malta.

Ifite kandi imigabane mu bigo n’amasosiyete bitandukanye byo muri Amerika, u Budage, Canada ndetse na Australia.

Christian Angermayer ubu ubarirwa umutungo wa miliyari 1,1 z’amadorali ya Amerika.

Kwamamaza
Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe