Abanyapolitiki
Lt Colonel Willy Ngoma, umuvugizi wa M23 mu rwego rwa gisirikare ni muntu ki?

Lt. Col. Willy Ngoma yavukiye i Kiningi, mu majyaruguru y’u Rwanda, mu mwaka wa 1974.
Yavukiye mu muryango w’abana barindwi(7) akaba umwana wa gatatu(3) mu muryango.
Se yari umukozi wa Leta naho nyina yari umubyeyi wita ku rugo.
Mu 1986 Se yitabye Imana icyo gihe Willy Ngoma yari ufite imyaka 12.
Yaje kujyanwa n’umwe mu bo mu muryango we wari utuye i Kiwanja, muri Kivu y’Amajyaruguru kubayo.
Willy Ngoma yize amashuri abanza mu kigo cya Camp Ebeya i Mbanza-Ngungu.
Nyuma yaho, yakomereje amashuri yisumbuye mu bijyanye n’imibereho rusange (Social) ndetse akomereza mu mashuri makuru muri ISP/Mbanza-Ngungu aho yigaga amateka.
Asoje amashuri, Willy Ngoma yabaye umwarimu w’amateka n’ubumenyi bw’isi (geography).
Muri 2012 Willy Ngoma yinjiye mu gisirikare cya M23 ubwo umutwe wa M23 wari umaze kuvuka.
Akinjira yagaragaye nk’umwe mu barwanyi bafite imyitozo idasazwe, akaba yari afite n’ubumenyi mu mateka n’igisirikare.
Yaje kuzamurwa mu ntera, bitewe n’ubucuti ndetse n’ubwitange yari afitanye n’abasirikare bamwe baje gushinga umutwe wa M23.
Muri 2024, Willy Ngoma yazamuwe ku ipeti rya Lieutenant Colonel, ahabwa inshingano zo gukomeza guhangana n’igitutu cy’igisirikare cya Leta (FARDC), ndetse n’abasirikare b’Ubumwe bwa Afurika bari mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa M23.
Yagizwe kandi umuvugizi wa M23 mu rwego rwa gisirikare.
Bidatinze akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kamufatiye ibihano.
Aka kanama kamushinje kugira uruhare mu bikorwa by’ihohotera n’ibyaha by’intambara mu burasirazuba bwa RDC.
Ni ibihano birimo guhagarikirwa umutungo we wose waba uri ku butaka bw’ibihugu bikomeye nk’Amerika, u Burayi, ndetse no gukumirwa mu ngendo mpuzamahanga.
Willy Ngoma ni umugabo ufite umugore n’abana bane.
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Niwe wahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda, Karasira Juvénal ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yazize umukobwa, Umukinnyi wa filime Steven Kanumba yari muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 4
Yabyaye impanga z’abana batatu, umuhanzi Kizz Daniel ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Niwe munyarwanda ushobora kuvura Diabéte igakira burundu, Dr Nduwayo Léonard ni muntu ki?