Abahanzi
Umusizi Rumaga Junior ni muntu ki?
Umusizi Hakizimana Joseph wamenyekanye nka Rumaga Junior wa Rumaga wa Nsekanabo, avuka ku Musozi wa Rubona mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Mbuye, mu Kagari ka Nyakarekare.
Yavutse tariki ya 03 Nyakanga 1999, avuka mu muryango w’abana batatu akaba ubuheta muri bo.
Yakuriye ku Musozi wa Gisanga mu Ruhango, ku bw’amatage umuryango we wimukira i Muhanga, amaze guca akenge yerekeje iya kigali guhiga ubuzima.
Yakuriye mu muryango w’abahinzi n’aborozi, amashuri abanza yayize mu Rwunge Rwisunze Mutagatifu Dominiko i Mbuye (URG) mu Ruhango.
Ikiciro cya mbere cy’ayisumbuye yacyize mu iseminari nto y’i Kansi , icya kabiri cy’ayisumbuye akiga mu Rwunge rw’abisunze Mutagatifu Yozefu mu Birambo bya Gashari aho yize Ubugenge , Ubutabire n’Ibinyabuzima (PCB) .
Yasoje amashuri yisumbuye mu 2017, yaje gukomereza muri Kaminuza y’u Rwanda, mu Kigo Nderabarezi aho yize Ubumenyamuntu n’Ubugororangingo.
Uyu musizi ntiyagannye amashuri ngo yigishwe gusiga ahubwo ni impano y’umuryango yamukurikiranye.
Ubwe yavuze ko sekuru yakoraga ibikorwa bimwe na bimwe bigaragaza ubusizi.
Ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye i Kansi mu majyepfo y’u Rwanda umukoro mu ishuri wo kuvuga icyivugo ugahabwa amanota niwo wakongeje ikibatsi cy’impano ye.
Ubwo Rumaga wa Nsekanabo yinjiraga mu busizi yafashijwe n’umuryango we.
Muri bo ntiyibagirwa sekuru wamufumbatizaga amafaranga mu gipfunsi akeneye nk’itike cyangwa ubushobozi bwo gukora ku bihangano bye.
Yagiye afashwa n’inshuti ye y’akadasohoka yitwa Bahati Innocent, yagize uruhare mu rugendo rwe rw’ubuhanzi, ikamwerekera, yari azwi nk’umusizi w’umuhanga wahimbye ibisigo nka ‘Imana ya Sembwa’, ‘Urwandiko rwa Bene Gakara’ n’icyo yise ‘Mfungurira’.
Rumaga yagiye arebera ku bisigo by’abacyera nka Sekarama ka Mpumba, Bagorozi ba Nzabonariba, Muhabura wa Bwayi wo hafi y’iwabo mu Marangara ya Gitarama, cyangwa Semidogoro wa Semigege.
‘Umugore si umuntu’ iki ni kimwe mu bisigo bye biboneka ko byakunzwe kuri YouTube, Muri iki ngo yashakaga kuvuga ubudasa bw’umugore, waremanywe imbogamizi zimwe na zimwe z’umubiri ugereranyije n’umugabo, kandi umuco hato na hato ukagira ibyo umubuza gukora.
Rumaga yasohoye album yise’Mawe’yanditse muri 2019, ahitamo kuyishyira hanze tariki ya 3 Nyakanga 2022 cyane ko ariyo tariki yavukiyeho.
Junior Rumaga yamuritse album ye ya kabiri yise ‘Era’ mu birori byabereye ahitwa L’Espace mu ijoro ryo ku wa 6 Kamena 2024.
Nyuma yo kumenyekana yashyizwe mu kanama nkemurampaka ka Art Rwanda Ubuhanzi, akaba n’umwe mu batoza abo bahanzi.
Tariki ya 20 Nzeri 2024, muri Camp Kigali yamutse abahungu n’abakobwa bahawe izina ry’Ibyanzu binyuze mu mushinga Rumaga yise Siga Rwanda.
Abasizi batsinze muri ArtRwanda-Ubuhanzi ya 2023, ni bo Rumaga yahereyeho ahugura aho mu bihe bitandukanye bagiye banyura imbere y’abari bitabiriye iki gikorwa bavuga imivugo mu buryo bwo kungikanya.
Aganira na Kura yavuze ko mu rugendo rw’ubusizi atigeze abona benshi bamuha amaboko, nyuma yo kubona aho amenera, yifuje kuba itara rya bagenzi be.
Rumaga yashyize ibihangano byinshi hanze, hiyongereyeho n’ibyo yakoranye n’Ibyanzu.
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 3
Jean-Guy Afrika wahawe kuyobora RDB ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Ni umunyarwanda wigisha muri kaminuza ya MIT iri muzambere ku Isi, Dr Aristide Gumyusenge ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Hon Lambert Dushimimana ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Ni umwanditsi w’Ibitabo uri mu bakomeye ku Isi, Umunyarwandakazi Mukasonga Scholastique ni muntu ki?