Abanyapolitiki
Lt Gen Innocent Kabandana ni muntu ki?

Lt Gen Innocent Kabandana yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda mu 1990.
Ni umwe mu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Lt Gen Kabandana, yabaye umuyobozi wa ‘special forces’, afatwa nk’umugabo wicisha bugufi, ariko akaba umusirikare ufite ibigwi byinshi, kubera uko yitwara mu bikorwa aba yashinzwe
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters Degree) muri ‘Business Administration’ yavanye muri Kaminuza ya ‘Oklahoma Christian University’ muri Amerika.
Mu myaka itandukanye, Lt Gen Innocent Kabandana yahawe inshingano zitandukanye harimo no kuba yarabaye umuyobozi ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda i Washington DC muri Amerika.
Mu zindi nshingano kandi yabaye Umuyobozi ushinzwe amasomo mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako, aba n’Umuyobozi wungirije w’Ingabo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, UNMISS.
Yanabaye Umuyobozi muri RDF ushinzwe ibikoresho (Chief of Logistics), Umuyobozi mu Kigo cya ‘Rwanda Peace Academy’.
Mu mwaka Lt Gen Innocent Kabandana yamaze ayoboye ingabo muri Mozambique, hakozwe byinshi mu kwirukana ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.
Yari yungirijwe na Brig Gen Pascal Muhizi nk’Umuyobozi ushinzwe imirwano yo guhashya umutwe wa Sunnah wal-Jamaah.
Tariki 26 Nzeri 2022, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Maj Gen Innocent Kabandana, amuha ipeti rya Lieutenant General
Yahawe iryo peti nyuma yo gusoza ubutumwa yari arimo nk’umuyobozi w’ibikorwa by’inzego z’umutekano zoherejwe kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, muri Mozambique.
Lt Gen Kabandana yayoboye ingabo z’u Rwanda zafatanyije n’iza Mozambique mu kurwanya ibyihebe no kugarura amahoro mu duce twa Palma na Mocimboa da Praia, twari twarigaruriwe n’abo barwanyi.
Mu kwezi kwa Kanama 2021, nibwo ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zafashe Umujyi wa Mocimboa da Praia, ahari ibiro bikuru by’inyeshyamba zishamikiye ku barwanyi ba Islamic State guhera mu 2015.
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Niwe wahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda, Karasira Juvénal ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yazize umukobwa, Umukinnyi wa filime Steven Kanumba yari muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 4
Yabyaye impanga z’abana batatu, umuhanzi Kizz Daniel ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Niwe munyarwanda ushobora kuvura Diabéte igakira burundu, Dr Nduwayo Léonard ni muntu ki?