Abanyapolitiki
M23:General Sultani Makenga ni muntu ki?
General Emmanuel Sultani Makenga yavutse tariki ya 25 Ukuboza 1973, yavukiye i Rutchuru muri Kivu y’Amajyaruguru mu RDC.
Sultani Makenga yakuriye mu gace ka Jomba, aza kwinjira mu gisirikare mu 1990 mu ngabo zari iza RPA.
Mu 1994 ahava afite ipeti rya Sergeant asubira muri Congo, Makenga yarwanye intambara yambere niya kabiri ya Congo mu myaka y’i 1997 kugeza za 2003, intambara yambere yavanyeho Perezida Mobutu yarayirwanye ubwo ubutegetsi bwafatwaga na Laurent Desire Kabila nawe wavuye kubutegetsi arashwe agasimburwa n’umuhungu we Joseph Kabila.
General Sultani Makenga yarwanye mu nyeshyamba za CNDP zari ziyobowe na General Laurent Nkunda, akaba umwe mu bashyize amasezerano y’amahoro muri 2009.
Yinjiye mu gisirikare cya Congo mu ntangiriro za 2012, akaba yari umuyobozi w’ungirije w’ingabo za RDC.
Muri Kivu y’Amajyepfo mu rugamba rwo kwambura intwaro abarwanyi ba FDLR ubwo ibi bitero leta ya Kinshasa yabihagarikaga Makenga warufite ipeti rya Colonel yaburiwe irengero.
Nyuma nibwo byaje ku menyekana ko yasubiye aho yavukiye agashinga umutwe wa M23 ( Movement du 23 Mars).
Akanama ka ONU gashinzwe umutekano na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bamufatiye ibihano bamushinja ibyaha birimo ubwicanyi, ibyaha by’intambara no kwinjiza abana mu gisirikare.
Mu bihano bafatiye Makenga harimo no ku mubuza kwidegembya mu bihugu bitandukanye.
Sultan Makenga n’abandi barwanyi basaga 100 bahungiye muri Uganda muri 2013.
Ahagana muri 2016 byavuzwego yavuye muri Uganda agaruka muri DRC ko ndetse ngo yaba yararashwe agakomereka yewe inkuru zimwe zaramubitse ariko biza kugaragara ko byari ibihuha.
Kuva mu 1990 Makenga yabaye mu buzima bw’intambara , mu byo leta ya Congo yari yemeranyije na M23 kwari uko bahindura izina bakaba ishyaka no gucyura impunzi zaba nye Congo bavugavururimi rw’ikinyarwanda, kunga abanye Congo no kugarura amahoro.
Umutwe wa M23 ukaba warigaruriye uduce dutandukanye muri Kivu y’epfo ndetse niya ruguru kuko ubutegetsi bwa leta ya Kinshasa nyuma bwaje kuvugako butazaganira n’inyeshyamba.
Sultani Makenga bivugwako afite umugore n’abana babiri.
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 3
Jean-Guy Afrika wahawe kuyobora RDB ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Ni umunyarwanda wigisha muri kaminuza ya MIT iri muzambere ku Isi, Dr Aristide Gumyusenge ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Hon Lambert Dushimimana ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Ni umwanditsi w’Ibitabo uri mu bakomeye ku Isi, Umunyarwandakazi Mukasonga Scholastique ni muntu ki?