Abahanzi
Ni umwanditsi akaba n’umuraperi uhambaye, Diplomate ni muntu ki?
![](https://kigalibio.com/wp-content/uploads/2025/01/diplomat_aheruka_gushyira_hanze_indirimbo_yavugishije_benshi-d6873.jpg)
Diplomate amazina yiswe n’ababyeyi ni Nuru Fassasi, yavutse tariki ya 11 Kanama mu 1987, mu karere ka Rwamagana ho mu ntara y’Uburasirazuba.
Avuka kuri Karera Aziz mugihe nyina yitwa Kantengwa, yavukiye mu muryango ufite imyemerere ya Islam.
Izina Fasasi yaryiswe biturutse ku muzungu w’umugereki wari inshuti y’umuryango nawe waryitwaga.
Amashuri abanza yayatangiriye muri Ecole primaire de Kicukiro ayasoreza Camp Kigali mu mwaka wa 2000.
Amashuri yisumbuye yayize muri Kigali International Academy ishuri ryaje guhinduka Kagarama Secondary School.
Yize ibijyanye n’ubumenyamuntu (Sciences Humaine ), muri 2008 nibwo yasoje ayisumbuye.
Yakomereje muri Mount Kenya University muri Social Sciences ahasoreza muri 2018.
Diplomate yinjiye mu muziki atari ibintu yari yarateganyije, yaje kwisanga arinshuti y’umunyamakuru akaba n’umuraperi Packson na Producer Lick rick, uyu musore wize ari umuhanga wakundaga gusoma ibitabo, muri 2009 yinjiye mu muziki.
Diplomate wari mw’idini ya Islam yibazaga uko iwabo bazamwakira nibumva akora imiziki, yaje gukorana n’itsinda rya ‘Red G’ indirimbo ebyiri zirimo iyo bise ‘Business’.
Indirimbo yambere yakoze ku giti cye yayise ‘Unucakara w’Ibihe’ yayikoranye na Young Junior.
Kuva kuriyi ndirimbo yarakunzwe cyane kuberavimirapire ye yaritandukanye n’iyabandi .
Indirimbo ya kabiri yarekuye yayise ‘Umushonji waguye Isari’ yakoranye na BullDog.
Yakurikijeho ‘Inzu y’Ibitabo’ yakoranye na The Ben izina rye rirushaho gutumbagira.
Nyuma yo gukora indirimbo nyinshi zamuhaye kumenyekana ku rwego rudasanzwe Diplomate yafashe imyaka ibiri atagaragara mu muziki.
Agarutse yakoze indirimbo zirimo ‘Kirazira’, ‘Fasasi 1’, n’izindi yarongeye asa nugenda gato abantu baramubura, agarukana iyitwa ‘Indebakure’ ikaba ariyo ndirimbo yarakoreye amashusho (Video) kuva ubwo atangira no kugaragara ku ma televiziyo.
Indirimbo yabanje gusohora yazishyize kuri Album ye yambere yise ‘FASASI 1’, ni umwanditsi mwiza.
Muri 2009 yatwaye igihembo cy’umuraperi mwiza mu bihembo bya Salax Awards.
Muri 2011 Diplomate yakoze mu biganza bya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ibyari inzozi za benshi.
Muri uwo mwaka nibwo yibarutse kandi umwana w’umukobwa yise ‘Umeiza Taqwah Fasasi’, tariki ya 8 Gashyantare 2011.
Diplomate hari benshi bagiye bacyeka ko yaba ari umunya politike ariko we akabihakana yivuye inyuma.
Yakoranye n’umuhanzi akaba umunyamakuru n’umushoramari KNC ku mushinga wo kuzamura impano witwaga ‘Stand and Shine’ bazengurukaga mu gihugu hose, Diplomate yari mu kanama nkemurampaka.
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 3
Jean-Guy Afrika wahawe kuyobora RDB ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Ni umunyarwanda wigisha muri kaminuza ya MIT iri muzambere ku Isi, Dr Aristide Gumyusenge ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Hon Lambert Dushimimana ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Ni umwanditsi w’Ibitabo uri mu bakomeye ku Isi, Umunyarwandakazi Mukasonga Scholastique ni muntu ki?