Ibindi byamamare
Ni umunyarwanda wageze kubushobozi bwo gutwara Abantu barenga 300 mu ndege, umupilote Rudakubana Allan ni muntu ki?
Rudakubana Allan Sayinzoga, yakuriye mu Burundi nyuma aza kuajya muri Kenya, Uganda, Zambia, Afurika y’Epfo n’ahandi ashakisha ubuzima.
Yatangiriye amashuri muri Uganda mbere ya 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe aza mu Rwanda ahiga imyaka ibiri, nyuma ajya kwiga muri Zambia n’ubundi mu mashuri abanza.
Ayisumbuye yayakomereje muri Afurika y’Epfo mu bijyanye n’Ibinyabuzima, Ubumenyi bw’Isi, Imibare, Icyongereza, Ubugeni n’Igifaransa.
Kaminuza ayiga muri Kenya muri Jomo Kenyatta University mu bijyanye na ‘Architecture’.
Amaze umwaka umwe n’igice yimukiye mu masomo ya ‘Graphic Design’, ayiga muri Kenya nyuma aza gukomereza i Kuala Lumpur muri Malaysia aho yamaze imyaka itatu.
Yaje kujya muri Afurika y’Epfo na bwo akora imyaka ibiri muri ibyo bya ‘graphic design’.
Ku myaka 29 Rudakubana yagiye muri Canada kwiga ibijyanye n’ubupilote mu mujyi wa Edmonton mu Ntara ya Alberta.
Yatangiriye ku ruhushya ruzwi nka ‘Private Pilot Licence: PPL’, mu ishuri ryitwaga ‘Centennial Flight Center.’ Ni uruhushya rwamwemeraga gutwara indege z’abantu ku giti cyabo.
Icyo gihe yabwiye Igihe ko yozaga indege nk’icyumweru cyose, agakora n’imirimo yo gukura urubura mu muhanda kuko yashakaga amafaranga amujyana mu ishuri.
Yaje kujya gushaka uruhushya rwo gutwara indege nini z’ubucuruzi ruzwi nka ‘Commercial Pilot Licence: CPL’.
Yagiye kwiga muri Coastal Pacific Aviation ishuri ryo mu gace ka Abbotsford mu Ntara ya British Columbia.
Mu mezi 18 yari abonye CPL, icyo gihe yigiraga ku ndege itarenza abantu nk’umunani.
Ahavuye yagiye muri muri RwandAir, ahita ahabwa indege ya Boeing 737 NG itwara abarenga 150, avuye ku yatwaraga abantu batarenze umunani.
Yaje kubona ubumenyi yakuye mu bihugu nka Ethiopia, u Bwongereza, Kenya, Afurika y’Epfo, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’ahandi, yaje kuva kuri Boeing 737 NG agera ku ndege nini muri RwandAir ya Airbus A 330 itwara abarenga 330.
Bitewe n’ubunararibonye yize kuvuga Igifaransa, Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igiswahili adategwa, ndetse n’izindi bijyanye n’ibihugu yabayemo nk’Igi- Xhosa cyo muri Afurika y’Epfo n’ibindi.
Urugendo rurerure yakoze ni urujya i Mumbai mu Buhinde, rungana n’ibilometero 5248 rutwara amasaha agera kuri 11.
Yakomeje no gushaka uruhushya ruzwi nka ‘Airline Transport Pilot License’ rumwemerera kuba Captain.
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 3
Jean-Guy Afrika wahawe kuyobora RDB ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Ni umunyarwanda wigisha muri kaminuza ya MIT iri muzambere ku Isi, Dr Aristide Gumyusenge ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Hon Lambert Dushimimana ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Ni umwanditsi w’Ibitabo uri mu bakomeye ku Isi, Umunyarwandakazi Mukasonga Scholastique ni muntu ki?