Wadusanga

Abanyapolitiki

Rtd General Major Paul Rwarakabije ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Rtd Generali Majoro Paul Rwarakabije yavukiye mu cyahize ari perefegitura ya Ruhengeri ubu nu mu karere ka Nyabihu, mu Kagali ka Nyamugari, umudugudu wa Kizunga, mu Ntara y’Uburengerazuba.

Paul Rwarakabije yavutse tariki ya 15 Mata 1953, umugore yashatse babyaranye abana babiri.

Rwarakabije yize amashuri yisumbuye muri St Andre mu mujyi wa Kigali, akomereza mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’i Kigali mu 1973 asoza mu 1977.

Yasohotse muri kaminuza afite ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’imbonezamubano n’igisirikare.

Kwamamaza

Amashuri yayakomereje mu gihugu cy’ubufaransa aho yamaze umwaka mu mahugurwa ya gisirikare mu bijyanye n’itumanaho.

Hagati y’umwaka w’i 1985-1990 yakomeje gukora amahugurwa mu bya gisirikare mu ishuri rya gisirikare i Kigali.

Yakomeje kugenda akora ingendo zitandukanye mu gihugu cy’ububiligi, mu 1990 yarageze ku ipeti rya Majoro.

Asoje ayo mashuri yahise ajyanwa gukorera muri  gendarmerie  mu 1980 twakwita nka Polisi yubu, yakoreye muri  chef d’état-major  yayo, nyuma aza gushyirwa mu mutwe w’ubwubatsi kugera mu 1989.

Kwamamaza

Yaje kujyanwa mu mutwe wa gendarmerie witwaga ‘Groupe Mobile’ ahamara umwaka, nibwo urugamba rwo kubohora igihugu rwahise rutangizwa n’ingabo zari iza RPA ahita ajya kurugamba kurwana.

Yararwanye kugera mu 1992 ahava agaruka  muri  état-major ya  gendarmerie  mu biro bya  chef d’état-major , akaba ariho yabaye kugeza mu 1994 ubwo ingabo zari iza Leta yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zatsindwaga  ahita ahungira muri Zaire ariyo Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yuyu munsi.

Rwarakabije yahungiye muri Congo afite ipeti rya Lieutenant Colonel yahawe mu mwaka w’i 1993.

Akigera muri Congo yahise ajya mu nkambi ya Katale muri Rutchulu, yarahavaga akajya mu nkambi ya Mugunga ahakomereje ibikorwa bya gisirikare byahuzaga abasirikare bari baratsinzwe n’interahamwe bose basize bakoze Jenoside yatwaye ubuzima bw’Abatutsi barenga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100.

Kwamamaza

Icyo gihe état-major yaba ba XFAR yari hafi y’umujyi wa Goma, kuva mu 1994 kugeza mu 1996, inkambi zaje gusenywa n’ingazo zari iza RPA yaje kuba RDF mu rwego rwo  gucyura impunzi z’Abanyarwanda no kuburizamo ibitero byavagayo bije guhungabanya umutekano w’Urwanda.

Bamwe bemeye gutaha abandi bari bakifitemo ingengabitekerezo ya Jenoside barabyanga , mu babyanze harimo na Rwarakabije wahise yerekeza mu mashyamba ya Masisi kugirango we n’Abagenzi be bakomeze ibikorwa by’umutwe bari barashinze w’iterabwoba wa FDLR.

Mu 1997 mu kwezi kwa Nyakanga yaje mu Rwanda ayoboye ibitero by’abacengezi kugeza mu kwezi ku Kwakira mu 1998 kuko bumvagako kuba ingabo z’Urwanda zarabarwanyirizaga muri Congo wenda mu gihugu haba harasigaye ariko birangira ingabo z’Urwanda zibasubihe muri Congo.

Bishe abantu kugeza no kubana b’Inyange banze kwitandukanya banaje gushyirwa mu Ntwari z’Urwanda, kuva mu 1997 kugeza muri 2003 Rwarakabije  yari mu bacengezi.

Kwamamaza

Muri 2003 yaje gutahuka bigizwemo uruhare n’uwari umugaba mukuru w’Ingabo z’Urwanda General James Kabarebe wamuhamagaye inshuro zirenze imwe amusaba kwitandukanya na FDLR  birangira abyemeye agaruka mu Rwanda.

Rwarakabije ubwo bari muri Kivu y’Amajyepfo yabwiye bagenzi be ko agiye kugirana amasezerano n’abayobozi b’Urwanda, ababwirako bagiye guhurira i Bukavu ariko yarababeshyaga kuko we n’abamurindaga bari barafashe umwanzuro wo gutaha ndetse na General Kabarebe akaba yari yarapanze uburyo bazambuka bataha.

Generali Majoro Rwarakabije akigera mu Rwanda yazengurukijwe mu gihugu abwura Abanyarwanda impamvu atashye, muri 2004 yasubijwe mu ngabo z’Igihugu ku ipeti yaragezeho rya Generali Majoro.

Muri 2005 yaje kujya gukorera muri komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze kurugerero.

Kwamamaza

Ni imirimo yakoze kugeza muri Ntakanga 2011ubwo yahabwaga inshingano zo kuyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS), yarakoze kugeza agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe